Nk’uko tubikesha ikinyamakuru the daily monitor, mugace kitwa Namatooke gaherereye mu karere ka Bavumba ho mu gihugu cya Uganda, umusaza w’imyaka 99 ubu ari mu maboko ya Polisi ashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 8 abereye sekuru.
Nk’uko kandi byemezwa na nyina umubyara ngo ubwo yavaga mu rugo, ayu mwana yamusiganye na sekuru nk’uko byari bisanzwe, nyuma agarutse ngo yasanze umwana we atameze neza nk’ibisanzwe, amubajije icyabimuteye ngo yaje gutungurwa no kumva ko yafashwe kungufu na sekuru. Nyina akibyumva yahise yihutira kubimenyesha police, maze ihita itangira iperereza ryagaragaje ko koko uyu mwana yafashwe ku ngufu, niko guhita bata muri yombi uyu mukambwe.
Umuvugizi wa Polisi akaba yatangaje ko ushinjwa ari mu maboko yabo, kandi ko bidatinze kuri uyu wakabiri azahita ashyikirizwa urukiko. Ubusanzwe ngo iyo uburemere bw’iki cyaha bukabije, iyo nyiri ukugikora ahamwe n’icyaha ahanishwa igihano cyo kwicwa.
Gusa ngo iri fatwa ry’uyu musaza ryateje impaka hagati y’abagize iyi miryango yombi, bavuga ko ngo ibi bidashoboka ndetse ngo bamwe mubatuye aka gace bagerageje kurwanya ifatwa rye ariko polisi ibarusha ingufu.
Umuvugizi wa Polisi yakomeje atangaza ko ubusanzwe ibyaha nk’ibi byo gufata abana ku ngufu byagaragaraga cyane ku bagabo bari munsi y’imyaka mirongo itatu.
Baza Shangazi
Urwego News
Umukambwe w’imyaka 99 araregwa gufata ku ngufu umwuzukuru we w’imyaka 8
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment