Ibihumbi by’abantu buri mwaka bicwa n’indwara y’umutima. Abahanga batangaza ko mu mwaka wa 2030, amafaranga yo kwita ku bantu bafite ibi bibazo uzikuba inshuro eshatu. muri iyi nkuru bagaragaza neza uburyo butatu bwa kamere wakoresha kugira ngo wirinde ubu burwayi udakoresheje imiti yo mu mafarumasi.
Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko Umunyamerika umwe muri batatu aba afite uburwayi bw’umutima. Amafaranga awuvura akaba azava kuri miliyari 273 z’amadorari kugeza kuri 818. Umuyobozi uhagarariye ishyirahamwe ry’abarwayi b’umutima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerikia Paul Heidenreich yavuze ko amafaranga ajya mu kwivuza no kwirinda ubu burwayi arimo kwiyongera bitandukanye cyane no myaka 20 yashize.
Urubuga rwa internet: naturalnews.com rutangaza ko hari amahirwe kuko igitera umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bw’umutima, bagaragaza ko hari uburyo 3 bwo kwirinda ibi bibazo ndetse byakwifashishwa n’ubirwaye.
1. Gufata indyo iboneye: kwirinda gufata inyama zirimo ibinure byinshi, sosiso. Abahanga mu by’ubumenyamuntu muri Kaminuza ya Havard bavumbuye ko 1,8 mu bipimo bita ‘ounces’ by’urugero bifatwa by’inyama byongera ibyago byo kurwara bingana na 42%, bakavuga ko umuntu yakwirinda kurya ibiryo byokeje.
2. Gukora imyitozo ngororangingo: ubushakashatsi bugikorwa na n’ubu bukaba bwaragaragaje ko iyi myitozo ari myiza ku muntu urwaye umutima kuko bigabanya umuvuduko w’amaraso, bityo bakavuga ko nibura gukora urugendo n’amaguru buri munsi byibura rungana n’iminota 30.
3. Kwirinda umunaniro (strees) ukabije: nyuma y’aho abashakashatsi batangaje ko ari byiza kwirinda ibintu uzi bigutera umunaniro ukabije ndetse ukamenya uko ubyivanamo, muri byo hakabamo gukora imyitozo yo guhumeka byimbitse, yoga, n’sindi myitozo yibanda ku manya y’ubuhumekero.
Tubibutse ko mu mwaka wa 2006, ubushakashatsi bwagaragaje ko imiti yo muri farumasi idakiza indwara y’umutima ahubwo ifasha uwurwaye kuramuka, bakagaragaza ko nibura 20% by’abarwayi b’Abanyamerika bicwa n’ubu burwayi nyuma yo gukoresha nibura amadorari agera ku bihumbi 800.
Abagize iri shyirahamwe ry’abarwayi b’umutima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakaba batangaza ko indwara y’umutima ari yo yica abantu ku mwanya wa mbere, bakaba ari n’aba mbere mu kugura iyi imiti. Ibi bavuga ko atari byo bituma bakira iyi ndwara, ahubwo bakavuga ko ari byiza kuba wafata izi ngamba zo gukoresha uburyo bwa kamere mbere y’uko urwara, mu rwego rwo kwirinda kuzasohora amafaranga menshi wivuza ubu burwayi budakira.
0 comments:
Post a Comment