Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uburyo bushya bwo kugabanya umuvuduko wo gutera k’umutima

Uburyo bushya bwo kugabanya umuvuduko wo gutera k’umutima hakoreshejwe uburyo bukoresha umuriro w’amashanyarazi ngo bwaba bwaragaragaye ko bworoshye gukoresha ndetse butanababaza nk’ubwari busanzwe bukoreshwa mu kugabanya umuvuduko w’imiterere y’umutima.

Ubu buryo rero bwashyizwe ahagaragara n’urugaga rw’abahanga mu by’ubugenge biga muri Kaminuza ya Cornell muri Leta zunye ubumwe za Amerika bafatanyije na Laboratwari y’Ubugenge y’Ishuri rikuru rya Lyon mu Bufaransa.


Nk’uko 7 sur 7 dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo ubu buryo bwakorewe igeragezwa ku mbwa maze baza gusanga ari uburyo bwajya bufasha abantu babana n’ibibazo by’umutima bihoraho mu gihe byaba bigaragaye ko uko butababaza ku mbwa ari na ko byagenda ku kiremwamuntu, aho aba bahanga bakoresheje ubu buryo ku mutima w’imbwa maze mu gihe kigera ku masegonda atanu gusa umutima wayo ukongera gutera ku rugero rusanzwe.


Ubu buryo buzwi ku iyina rya LEAP mu magambo ahinnye y’icyongereza asobanura «Low-Energy Anti-Fibrillation Pacing» mu magambo arambuye, ngo mu minsi mike buzageragerezwa ku bantu kugira ngo harebwe niba uko basanze bworoshye ku nyamaswa ari na ko biri ku muntu hanyuma bujye bukoreshwa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo