Burya ikinyobwa cya fanta kiri mu bitera kanseri y’urwagashya ngo kubera ko iki kinyobwa kigira isukari nyinshi ikaba ari yo yongera insuline ikorwa n’urwagashya, iyi insuline yaba nyinshi akaba ari yo itera kanseri. Ibi byerekanywe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Minesota, nyuma y’ubushakashatsi bakoreye ku bantu bagera ku bihumbi 60 bwerekanye ko abantu bafashwe n’iyi kanseri y’urwagashya ari abifatira ku kinyobwa cya fanta.
Abahanga mu bijyanye na kanseri bakaba bahamya ko nubwo iyi kanseri idakunda kugaragara cyane ariko iri mu zica abantu benshi.Noneho ariko kunywa icyayi, byo bishobora kurinda kanseri y’ibihaha, ngo niyo umuntu yaba anywa itabi. Ibi byo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwerekanywe mu nama ya American Association for Cancer Result, ubu bushakashatsi bukaba bwarerekanye ko abantu batanywa icyayi bafite ingorane nyinshi zo kwandura canceri y’ibihaha kurusha abakinywa, cyane cyane abifatira ku gatabi.
Ikindi kiribwa ni karoti, na cyo kikaba kigabanyiriza uwagifashe kwandura indwara ya kanseri. Ariko ibi si kimwe ku banywi b’itabi kuko bo ahubwo imbuto cyangwa imboga bituma indwara ya kanseri kuri bo igaragara ku buryo bwihuse.
Na none burya ngo hari ibirungo bimwe na bimwe abantu bashyira mu byo kurya by’ingenzi ku buzima, nka poivrons kuko hari imiyoboro imwe n’imwe kanseri yinjiriramo, iki kirungo gituma igira ubushobzi bwo kuyirwanya.
Ikindi ni umunyu wo muri za sosiso cyangwa izindi nyama z’ingurube nka jambo, ntabwo na wo ari mwiza kuko ushobora kongera amahirwe yo kuba wakwandura indwara ya kanseri.
Ni ahanyu rero ho kwirinda kanseri kuko mumaze kumenya bimwe mu biribwa biyitera ndetse n’ibyo wafata kugira ngo uyirinde.
0 comments:
Post a Comment