Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uburyo Bwo Guhitamo Uzakurerera Abana Igihe Uzaba Utakiriho

Nyuma yo kwicara nk’umuryango mugatekereza ku mubare w’abana mufite, mukumvikana ku muntu mwumva mwizeye, mwabanza mukibaza ibibazo bikurikira:

1. Ese ni nde wambera umurezi mwiza wita ku bana banjye akamenya ngo bize, akabigisha imico myiza n’ibindi bintu byinshi mbakorera?

2. Ese mu gihe ntazaba mpari azatera iya mbere ancungira abana, abaha ubufasha bukenewe igihe bikenewe?
Twifashishije urubuga rwa Internet msn.com, dore ibintu umunani wagenderaho uhitamo uzakurerera abana mu gihe uzaba utakiriho:

1. Uwo muntu agomba kuba akuze, afite hejuru y imyaka 18 y’amavuko.

2. Agomba kuba akundwa n’ abana bawe kandi bamwiyumvamo.

3. Agomba kuba yiteguye gufata inshingano nk’ iz’umurezi akaba n’urugero rwiza ku bana bawe.

4. Ukwiriye guhitamo umuntu musangiye bimwe mu mico nk’idini, imyitwarire, uburere n’ubuzima muri rusange.

5. Guhitamo umuntu ufite ubuzima buzira umuze, kuko abana bakenera kubaho badahuzagurika,batabona umwe none ngo ejo babone undi.

6. Uwo muntu agomba kuba azita ku migendekere myiza y’ubuzima bwabo kandi akabakunda akanabitaho nk’uko wabikoraga.

7. Kureba niba yiteguye gufata inshingano zose kandi abifitiye igihe gihagije cyo kuzita ku bana bawe.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo