Nk’uko uyu mudamu akomeza abivuga, ngo hari ibintu by’ingenzi umubyeyi akwiye gukora kugira ngo arusheho gukurikirana uko umwana we avana ubumenyi kuri televiziyo.
1. Kugabanya igihe umwana we amara areba televiziyo:
Burya ngo mwana uri munsi y’imyaka ine ntaba akwiriye kurenza iminota makumyabiri ari imbere ya televiziyo, kuko kenshi ngo usanga abana bari muri iki kigero baba badafite ubushobozi bwo kwicara hamwe (se concentrer) ngo barebe televiziyo, niyo zaba ari za filimi z’ibishushanyo (dessin animé) abana bakunda.
Cyakora ngo guhera ku myaka itanu ho, kwita no kwitegereza k’umwana kuriyongera ku buryo usanga ashobora no kureba filimi imara isaha imwe. Ibi kandi byemezwa n’abahanga mu bijyanye n’imikurire n’imibereho ya muntu aho bavuga ko uko umwana agenda akura ari na ko agenda agira ubushobozi bwo gukurikira ibiganiro bimushimishije kuri televiziyo.
2. Kurebana televiziyo n’abana:
Ngo amashusho ateye ubwoba cyangwa arimo ubugome usanga yiyandika mu mitwe y’abana bakiri bato. Ibi bikaba byatuma bakura bakunda gukora ibyo babonye mu ma filimi arimo ubwicanyi. Ngo ni yiza rero ko umubyeyi ahitiramo umwana gahunda za televiziyo zo kureba agendeye ku myaka ye ndetse ntatindiganye no kwicara ngo azirebane na we. Ibi ngo bizatuma umubyeyi arushaho gufasha umwana gusobanikirwa n’ibyo areba asubiza ibibazo ashobora kumubaza ndetse na we ubwe ashire impungenge z’uko umwana we yarebye ibiri ku kigero cye.
3. Gushyiraho imipaka yo kureba televiziyo:
Ngo si itegeko ko televiziyo igomba kuba igikoresho cyo gufasha abana kuruhuka cyangwa kunguka ubumenyi.
Ni byiza ko umubyeyi yumvisha umwana ko umuntu adacana televiziyo uko yinjiye mu rugo cyangwa uko yicaye imbere yayo aho ari hose. Umubyeyi agomba kumvisha umwana we ko kureba televiziyo adakwiye kubigira ihame cyane ko bishobora no kubangamira indi mirimo yakagombye gukora nko gusubira mu masomo ku biga bataha. Mu gihe ariko umubyeyi abonye umwana atamwumva, nk’umubyeyi, mubwire ko igihe wageneye umwana kureba televiziyo kirangiye uhite unayizimya; niyivovota umusobanurire impamvu ubikoze. Ngo nubwo umwana aba akiri muto, agera aho akumva ko umubyeyi atamwifuriza ibibi ko ahubwo amushakira ibyiza.
0 comments:
Post a Comment