Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Uburyo bwo Kurinda Abana Impanuka zo Mu Ngo

Mu bitaro ndetse no mu mavuriro atandukanye dukunda kuhasanga abana bato bahuye n’impanuka zimwe na zimwe zigenda zibera mu ngo abandi ndetse bakanabura ubuzima biturutse kuri izi mpanuka kandi hari uburyo bazirindwa. Muri izo mpanuk,a izikunda kwibasira abana harimo nk’ubushye, gufatwa n’amashanyarazi, kugwa mu byumba by’urwogero, kugwa muri za piscine, kugwa ku mabaraza (escalier), kugwirwa na bimwe mu bikoresho byo mu nzu; cyane cyane ibyo mu ruganiriro.

Izi mpanuka nyamara akenshi ziba zishobora kuba zakwirindwa nubwo bamwe mu barera abana cyangwa ababyeyi babyibagirwa cyangwa ntibabyiteho. Dore rero uburyo wakoresha kugira ngo ubashe kurinda umwana impanuka zo rugo.

Ugomba kurinda umwana kujya mu gikoni kuko akenshi ni ho usanga abana bakunda guhira, baba bokejwe n’amakara cyangwa se inkwi ku bateka ku mashyiga. Iyo batokejwe n’ibyo rero usanga bimenaho amazi cyangwa amavuta yatuye ndetse akenshi usanga abana bashaka gukora mu nkono ziba ziri ku ziko, ugasanga bahiye intoki cyangwa se bakitema bigana ibyo abantu bakuru bakora cyangwa se ugasanga banyoye cyangwa bariye ibintu bibisi.

Ikindi ugomba kurinda umwana mu rwego rwo kumurinda impanuka ni ukutamusiga mu cyumba wenyine mu gihe aba ageze mu gihe cyo gukubagana kuko ashobora kurira mu madirishya akaba yagwa inyuma, bishobora no kumuviramo urupfu cyangwa kumugara burundu. Ugomba kandi gushyira udukoresho twabugenewe muri za prise z’amashyanyarazi (cache-prises) kugira ngo umwana atagira ibintu by’ibyuma ashyiramo agafatwa n’amashanyarazi.

Ugomba kandi kwirinda gusiga umwana wenyine mu rwogero (sale de bains) kugira ngo atarya amasabune cyangwa se akaba yanywa amazi mabi, aha kandi ashobora no kugwa muri baignoir ku bazifite akaba yapfa yishwe no kumira nkeri, aha kandi ni kimwe n’abafite za piscine kuko hariya ni ahantu ugomba kurinda umwana muto kuko aba afite amatsiko yo gukora nk’ibyo abona abandi bakora akaba yagwamo. Tuzi ko kandi uretse n’abana bato n’abakuru muri za piscine bagwamo bakahasiga ubuzima.

Ikindi ni uko ababyeyi bagomba kurinda abana kwegera amabaraza, cyane cyane abana biga gukambakamba kuko bashobora kuhavunikira cyangwa se bagakomereka. Kubarinda kuba bari mu ruganiriro bonyine kuko ni ho akenshi haba hari ibintu bishobora kwangiza ubuzima bw’umwana nko kuba yakwikingirana mu byuma bikonjesha (frigo), kuba yahirika televiziyo no kumena ibirahure byanamuviramo gukomereka. Hari abantu bakunda gushyira bimwe mu binyobwa, ibiribwa cyangwa se imiti ahantu abana bashobora kugera; burya na byo ntabwo ari byiza mu gihe ufite umwana muto kuko ushobora gusanga yariye nk’ibinini cyangwa se indi miti ikaba yamwica cyangwa se ikamugiraho izindi ngaruka zitari nziza.

Mu gihe uhitiramo igikinisho azajya yifashisha, ugomba kureba ikijyanye n’imyaka agezemo kuko hari ibikinisho bishobora guteza umwana impanuka bitewe n’uko bikoze. Igihe kandi ufite itungo ryo mu rugo nk’imbwa, injangwe cyangwa inkende, ugomba kwitwararika cyane gusiga umwana wenyine mu rugo kuko rishobora kumugirira nabi.

Babyeyi rero ni ahanyu ho guhitiramo abana banyu aho bagomba kuba bari mu rwego rwo kubarinda impanuka zibera mu ngo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo