Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ubushakashatsi:Abagabo ngo baba ari ababeshyi cyane ugereranije n’abagore mu byerekeranye n’amabanga y’akazi

Muri kamere y’abagabo harimo gushaka gutera imbere vuba vuba no kuzamuka mu nzego byihuse kurusha abagore. Ngiyo imwe mu mpamvu itera abagabo kubeshya cyane iyo bari kugaragaza ubushobozi bwabo bibeshyera ndetse n’ibyo badashoboye nubwo bibaha amahirwe yo kuba bayobora imirimo ihambaye.

Mu gihe cy’umwaka ubwo bushakashatsi bwamaze, nk’uko tubikehsa urubuga rwa gentside.com, abagabo barakabya mu kugaragaza ibyo bashoboye ku rwego rwa 30% mu gihe abagore bo ari 15%.

Kutagaragaza ko bahambaye mu bushobozi, bituma abagore batabasha kubona imyanya yo hejuru nk’uko bikwiye ugereranije n’abagabo bo baba bumva bashoboye ndetse n’ibidashoboka akenshi ugasanga bemeza ko babishoboye.

Umwe mu bari bayoboye ubwo bushakashatsi Reuben yagize ati” Niba mufite ubushobozi bwo kwemeza abantu ko mushoboye muba mufite amahirwe yo gutoranwa kuri uwo mwanya bityo twemeje ko abagabo bazi kwemeza cyane kurusha abagore. Babasha(abagabo) kwemeza abatanga akazi ko bafite ubushobozi kuko bemera rwose ko aribo ntyoza”.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo