N’ ubwo gufuha bigaragara cyane mu bakundana b’ ingeri zose, kandi rimwe na rimwe bikaba bikenewe kuko bituma abakundana bakomeza guhorana hafi ndetse n’ ikibatsi cy’ urukundo kikabahora mu mitima, ni byiza ko ifuhe ritarenga urugero kuko ryakwangiza byinshi mu rukundo rwa babiri.
Ifuhe ry’indengakamere rishobora guteza ibibazo byinshi mu rukundo, bishobora no kugera ku gusenyuka kw’ ama-kupule (couple) menshi igihe hatagize igikorwa amazi atararenga inkombe. Ku bw’ibyo rero, birakenewe ko ifuhe rifatirwa ibyemezo ritararenga urugero.
Mu by’ ukuri ntabwo bikwiye ko wagira uruhare urwo ari rwo rwose mu ihungabana ry’ umubano wawe n’ umukunzi wawe, igihe ufite amakuru ahagije ku muntu mu kundana kandi n’ ibikorwa byose akora ukaba ubona impamvu yabyo (urugero: niba agiye mu ntara ukaba uzi neza ko agiye mu kazi ke).
Burya ubumenyi ni imbaraga. Igihe rero ushoboye kumenya aho ifuhe ryawe rituruka, ndetse n’ iryo ari ryo biba ari intambwe mu gutsinda cyangwa se kugenzura ifuhe ryawe.
Ese namenya nte ifuhe ryanjye iryo ari ryo?
Hafi y’ abantu bose iyo bafuha mu rukundo rwabo, baba bumva bemerewe igikorwa barimo, bakanumva ko bari mu kuri kabone yewe n’iyo nta gihamya bafite.
Ntabwo ari gake ko abantu bafuha ubundi bagahita bahindura ubusa ibintu byose bagezeho mu rukundo rwabo. Kuri bene uyu muntu, buri gihe inkomoko y’ uko gufuha ayirebera kuri mugenzi we; ashobora kuba ari uwo bakundana cyangwa se undi wundi uri gushaka kumutwarira umukunzi.
Nyamara, burya inkomoko yo gufuha ntabwo ari itegeko ko iba ari ikosa rya mugenzi wawe. Hari igihe riterwa n’ ubwoba wifitemo.
Aha ariko, sinshatse kuvuga ko ubwo bwoba ari bubi. Hoya rwose si icyo nshatse kuvuga! Ubwoba buri muri kamere ya muntu mu buzima bwacu bwa buri munsi, dukomora ku bakurambere bacu; bukadufasha gukenga kugira ngo dukomeze kubaho mu buzima. Ubwoba igihe cyose bufite impamvu navuga ko ari bwiza.
Cyakora igihe ntaho ubwo bwoba bushingiye cyangwa bukaba bushingiye ku byo wibwira cyangwa se bikurangaza utanafitiye gihamya (nk’ uko bikunze kugenda mu rukundo rwa babiri) bushobora kukugirira nabi kurusha uko bwakugirira neza. Aha rero ntabwo watsinda ifuhe ryawe ijana ku ijana igihe cyose ikiritera kitarakemuka.
Ikibazo: Ese ni ikihe kintu cya mbere nakora ngo mbashe kugenzura ifuhe ryanjye?
Igisubizo: Tekereza neza, utsinde ubwoba muri wowe.
Mu kugenzura ifuhe, banza wemere ko wafushye
Burya ngo ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka. Intambwe ya mbere muri uru rugamba ni ukubanza ukamenya ko wifitemo gufuha, bitabaye ibyo ntabwo wanesha ifuhe ryawe, cyangwa se ngo urifatire igisubizo gikwiye.
Waba ufite ibimenyetso bituma ufuha cyangwa se nta nibyo ufite, ugomba kubanza kwemera ko ufite ikibazo cyo gufuha kugira ngo ubashe kukirenga. Igihe uzaba wageze kuri uru rwego ushobora noneho gukomereza ku zindi nzego twagaragaje haruguru ni ukuvuga gusha ikigutera iryo fuhe ry’umurengera ndetse n’uko wakwitandukanya nacyo.
0 comments:
Post a Comment