Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ubushakashatsi:Abagore bakora cyane bakananirwa, bakunze kubyara abakobwa

Inyigo nshya imaze gushyirwa ahagaragara n’abashakashatsi ivuga ko abagore badakunda kwishima, bafatanya akazi k’abakoresha babo, ako mu rugo ndetse n’urukundo rw’abo bashakanye, ngo bikunze kugaragara ko bagira amahirwe yo kubyara abana b’abakobwa.

Inyigo yo muri Kaminuza ya Oxford yerekanye ko abagore bakunze kugaragaraho umunaniro, bakagerageza gushaka abana, byagiye bigaragara ko bakunze kwibaruka abakobwa. Abashakashatsi bakavuga ko ihungabana ry’ubukungu rituma abagore bakora cyane ku buryo burenze rishobora kuba intandaro yo kubyara abakobwa.

Iyi nyigo yerekana ko iyo habayeho ikiza kidasanzwe kandi gikabije, umubare w’abana b’abahungu bavuka ugabanuka. Aha, bafatira urugero ku bitero byo ku wa 11 Nzeri 2001 byibasiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigasenya imiturirwa ya World Trade Center na Pentagone. Aba bashakashatsi bavuga ko mu mezi yakurikiye ibi bitero by’abiyahuzi, umubare w’abana b’abahungu bavuka mu mujyi wa New York wagabanutse ku buryo bugaragara ugereranije n’abana b’abakobwa, nk’uko tubikesha 7sur7.be.


Cyakora iyi nyigo, nk’uko bitangazwa na Daily Mail, ngo ibaye iya mbere mu gushyira ahagaragara isano ya bugufi iri hagati y’imisemburo y’umubiri isanzwe ndetse n’ubukana bw’imisemburo yongera umunaniro nka cortisol, adrenaline, n’indi itandukanye.

Abashakashatsi bakaba barakoreye inyigo ku bagore 338 b’Abongereza bari batwite. Aba bagore byabasabye kwandika ku bijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi, bityo bakaba baragombaga no gusubiza urutonde rw’ibibazo (Questionnaire) byari byabateguriwe ku byerekeranye n’imibereho yabo ishingiye ku byiyumvo.

Ngo mu gihe abo babyeyi bibarukaga, abahanga basanze havutse abahungu 58 n’abakobwa 72. Aha ariko, bakaba baravuze ko ubusanzwe mu Bwongereza havuka umubare muni ni w’abahungu ugereranije n’abakobwa (ku kigereranyo cy’abahungu 105 ku bakobwa 100).

Abahanga ariko ntibarashobora kumenya uburyo imisemburo ya cortisol ishobora kugabanya amahirwe yo kubyara umuhungu. Cyakora, bitewe n’uko igitsina umwana azavukanwa gishingira hanini ku mugabo, abahanga bakeka ko ubwinshi bw’imisemburo ya cortisol bushobora kugabanya amahirwe yo gutwita umuhungu.

Dr Allan Pacey we, Inzobere mu by’imyororokere akaba akorera muri Kaminuza ya Sheffield, yavuze ko yatunguwe no kumva ibyavuye muri ubwo bushakashatsi. Ku bwe yavuze ko umunaniro ushobora gutera ibyo bibazo ariko avuga ko atari wo wonyine ushobora kubitera. Dr Allan Pacey avuga ko imiterere y’umuntu ubwayo ndtse n’imirire bishobora kugira uruhare runini mu bimubaho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo