Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Yatawe muri Yombi Nyuma yo Gufata Nyina ku Ngufu

Mu Mujyi wa Memphis ho muri leta ya Tennessee hafungiye umugabo w’imyaka 37 y’amavuko azira icyaha cyo gufata ku ngufu nyina umubyara w’imyaka 57, nyuma y’ayo mahano akaba yaranamukanze ko nabivuga azamumerera nabi cyane nubwo byarangiye bimenyekanye.

Nk’uko fox news ibitangaza, ibibazo nk’ibi ubusanzwe ntibikunze kubaho cyane aho umwana afata ku ngufu umubyeyi wamwibarutse. Umuturanyi wabo Anna Griffin yagize ati : “ni agahomamunwa kumva umwana wibyariye agukorera ibintu nk’ibyo; ndi gutekereza agahinda uyu mubyeyi afite”.

Uwitwa Anna Whaley ushinzwe ibijyanye n’ibyaha byihohoterwa muri aka gace yagize ati : “kuva natangira aka kazi mu myaka myinshi ishize nibwo nakumva umwana wafashe umubyeyi we ku ngufu, ubu twese twabuze amagambo abisobanura”.

Ubuyobozi bwirinze gutangaza izina ry’uwakoze aya mahano ndetse n’amafoto ye kuko byatuma benshi bashobora kumenya uwo mubyeyi uwo ariwe kandi bikaba byatuma agira ihahamuka kurushaho dore ko abaturanyi benshi bamusura mu bitaro batangaza ko afite agahinda katagereranywa ku buryo bizamugora kongera gusubirana ubuzima busanzwe.
Source: igihe.com

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo