Abantu benshi bibaza ibintu bitandukanye mu gihe umuntu aba asinziriye, nyamara ibyinshi mu byo bibwira usanga harimo n’amakabyankuru ndetse no kudasobanukirwa neza ibiba muri icyo gihe. Ni muri urwo rwego ibi byatumye umuganga.com ushaka inkuru mpamo y’ibiba mu gihe umuntu asinziriye. Ndahamya neza ko nyuma yo gusoma iyi nkuru urajya mu mwanya w’abazi neza ibiba mu gihe usinziriye.
Ntushobora kubimenya na gato, Ibiki?Biragoye kubimenya, nyamara iyo usinziriye ubwonko burakomeza bugakora. Iyo umuntu ari mu bitotsi ntabwo aba ameze nk’uwapfuye nk’uko abantu bakunze kubivuga. Ahubwo nk’uko bisanzwe Science ihuza neza n’Iyobokamana. Science bavuga ko iyo umuntu asinziriye aba ari kuruhura umubiri, Iyobokamana bo bakavuga ko iyo umuntu asinziriye aba yagiye mu yindi si mu bitekerezo (aha nabibutsa ko Iyobokamana iba ivuga icyo bita spiritual naho science yo ikaba ivuga k’ubuzima bwacu bwa buri munsi cyane k’umubiri). Nibyo koko aba ari mu yindi si kuko ntaba ari maso mu buryo bugaragara ibitekerezo bye n’ibikorwa bye ntibiba bikora uko bisanzwe bikora igihe ari maso ngo tubimenye.
Ibyiciro 5 ucamo (ubwonko bw’umuntu bucamo) iyo usinziriye
Iyo umuntu asinziriye, ubwonko buca mu byiciro (stages) bitanu by’ibitotsi. Dore ibyo byiciro, 1, 2, 3, 4 n’icyiciro cya 5 ari cyo REM (Rapid Eye Movement). Ibyo byiciro uko ari bitanu bikaba bigize icyo twakwita « cycle de sommeil”. “Cycle de sommeil» Yuzuye imara hafi iminota 90 kugeza kuri 100. Bityo bigahita bikora icyo bita igihe cy’ijoro ry’ibitotsi mu mpuzandengo, Umuntu agira kandi cycles y’ibitotsi zigera kuri enye n’eshanu.
Étapes 1 n’iya 2 ni ibihe by’ibitotsi byoroheje aho umuntu yakwicura/yakanguka mu buryo bworoheje.
Muri icyo gihe, mouvement y’amaso igenda igabanuka ndetse ikaza no guhagarara, gutera k’umutima (rythmes cardiaques) n’ihumeka bigenda buhoro ndetse n’ubushyuhe bw’umubiri bukagabanuka.
Icyiciro cya 3 n’icya 4 ni ikiciro cy’ibitotsi byimbitse (Someil Profond). Birakomeye cyane gukangura/kubyutsa umuntu uri muri icyo kiciro, iyo ukanguye uwo muntu icyo gihe agubwa nabi cyane, ndetse mu minota mikeya ukabona asa n’utazi iyo ari.
Icyiciro cya 3 n’icya 4 n’ibyiciro by’igihe ibitotsi biba biryoshye cyaneee !!! Ibi ni byo bitotsi tugubwamo neza iyo twarushye.
Icyiciro cya nyuma (cya 5) cy’ibitotsi izwi nk’ibitotsi bidasanzwe (paradoxal), kubera mouvement y’amaso iba nyinshi cyane muri iki gihe. Mu gihe cy’ibitotsi bidasanzwe (sommeil paradoxal) izindi mpinduka zigaragara ni nko guhumeka byihuta cyane, umutima ugatera cyane, inyama (muscles) z’amaguru n’amaboko ntibinyeganyega. Kuri icyi cyiciro nibwo umuntu akanguka vuba vuba.
Ubutaha tuzabagezaho zimwe mu ndwara na zimwe mu ngaruka zo kubura ibitotsi, tuzareba kandi impamvu yo kubura ibitotsi « Trouble Sleeping » ku Rubyiruko.
0 comments:
Post a Comment