Uyu ni umugore udasanzwe witwa Jaiya wemeza ko afite urukundo rudasanzwe rwo gukunda abagabo kandi akabakunda bose bakanyurwa byaba ngombwa akabana nabo.
Nta buryarya, nk’uko inkuru dukesha gentside.com ibivuga, uyu mugore ufite urukundo rudasanzwe yemeje mu kiganiro yakoreye kuri television ko anijejwe cyane no kugira abagabo babiri ndetse n’umwana yabyaranye n’umwe muri bo nubwo bose bamufata nk’uwabo.
Abagabo be aribo Jon Hanauer w’imyaka 49 na Ian Ferguson w’imyaka 44 bose babanye nawe neza kandi nabo bishimiye uburyo abakunda kandi akabitaho. Joh niwe wabaye umugabo we wambere, ariko nyuma y’imyaka itandatu yasabye Jon uruhushya rwo gukundana n’undi mugabo Jon ntiyarumwimye.
Mu gihe kitarambiranye Jaiya yarasamye, inda ayitewe na Ian, umugabo we wa kabiri, gusa abo bagabo bombi bahisemo gufata umwana nk’aho bamubyaye bombi.
Uwo mwana w’imyaka ibiri n’igice, Eamon, arishimye muri uwo muryango nubwo nyina we arimo atangaza ko yumva agikeneye abandi bagabo kuko ngo yumva agifite urukundo rwo kubaha. Umwe mu bagabo be Ian nawe yatangaje rwose ko habonetse undi mugabo ntacyo byaba bitwaye nawe yaza bagafatanya bakikundira umugore wabo.
Baza Shangazi
Urwego News
Umugore Wiyemeje Kwibanira n'Abagabo Barenze Umwe Bose Abita Abagabo be Yemera
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment