Nyuma yo gutera akabariro ibyishimo biba ari byose ndetse n’urukundo kuri buri umwe rwiyongereye cyane cyane ku babyemerewe n’imyemerere yabo n’andi mategeko atandukanye iyo ntacyo bikanga.
Usibye ako kanyamuneza baba bumva baba basa n’abananiwe kuburyo buri wese aba ashaka guhita yisinzirira ntakindi arengejeho gusa hari icyo ukwiye kwitaho nyuma yo gutera akabariro. Twifashishije ibyanditswe na Dr Catherine Solano ku ruga rwa e-sante.fr dushobora kugaragaza ingingo zikurikira zo kwitabwaho.
1. Umugabo agomba gukaraba neza imyanya ndangagitsina
Nyuma y’imibonano mpuzabitsina ni ingenzi cyane ku mugabo gukaraba n’amazi menshi igitsina cye kubera , iyo yateye akabariro atambaye agakingirizo, ururenda ruba mu gitsina cy’umugore ruba rwamugiye ku gitsina.
Urwo rurenda rugenewe kuba mu gitsina cy’umugore, si byiza ko rutinda ku gitsina cy’umugabo kuko bimwe mu birugize biba bishobora kwinjira mu gitsina cy’umugabo, mu kuharinda bikororokana ubukana ku buryo bitaba ari byiza mu gihe cy’umubonano mpuzabitsina ukurikira.
Kudakaraba rero ku mugabo ngo yite koza neza igitsina nyuma yo gutera akabariro, bishobora kugira ingaruka ku mugore bazakorana imibonano mpuzabitsina .
2. Ku mugore ni ingenzi kwihutira kujya kunyara nyuma yo gutera akabariro
Nk’uko inyandiko dukesha urubuga rwa e-sante.fr ibivuga, ku mugore nyuma yo gutera akabariro umubare wa mikorobe mu gitsina cye uba wiyongereye cyane ku buryo ziba zishobora gutera infection mu nzira y’inkari.
Kunyara rero bituma inkari zisohora imyanda ndetse nizo mikorobe zigasohoka. Abagore batari bakeya bumva bifuza kunyara igihe cyose imibonano mpuzabitsina irangiye. Ibyo ni ibyerekana ko n’umubiri uhatira umugore gukorera isuku igitsina muri ubwo buryo.
Ku bagore biyiziho kudashaka kunyara nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina, kunywa ikirahure cy’amazi mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina byabafasha kuza kuyirangiza bafite inkari zo kunyara bityo bikabarinda izo mikorobe.
3. Gukorerana massage mu gice cyo hasi cy’umugongo
Nyuma y’imibonano mpuzabitsina usanga bitewe n’ishyaka n’uburyohe bwarimo hari ubwo hari uwagerageje kwirekura bihambaye bityo akaba ashobora kubabara igice cyo hasi cy’umugongo.
Usibye no kumufasha koroherwa kuri ubwo bubabare, ni uburyo bwabafasha kongera gukaza urukundo mutuje kandi munezerewe bityo urukundo rwanyu rugakomeza rukajya mbere.
Baza Shangazi
Urwego News
Icyo ukwiriye gukora buri gihe nyuma yo guhuza igitsina
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment