Amagambo atera impuhwe cyane, usanga ariyo aranga umusore wifuza kuryamana n’umukobwa kugirango arusheho kumukururira kuba yamwemerera bakaryamana. Muri kamere yabo, abakobwa bagira impuhwe cyane bityo bikaba bifasha umusore cyangwa umugabo gukabya agahinda kugirango agere kubyo yifuza.
Peter Mark Ng Jia, Uyu musore rero w’imyaka 19 yabashije kwemeza umukobwa w’inshuti ye ko amasohoro ye rwose nta ntanga nzima zibamo kuko ngo ari umunywi w’itabi kandi itabi ryica intanga. Nk’uko inkuru dukesha zigonet.com ibivuga, uyu musore yifashishije ubu buryo yabashije kuryamana n’uyu mukobwa inshuro eshatu adakoresheje agakingirizo kuko uwo mukunzi we yari yaremeye ko adashobora gusama.
Icyatunguye uyu musore ni uko uyu mukunzi w’imyaka 16 yaje gusama ubwo aza kubyara akana k’agahungu mu kwa kabiri umwaka ushize. Ubu umwana yitaweho na nyina nubwo uwo bamubyaranye yakatiwe kumara umwaka umwe ahabwa uburere bwihariye n’umuryango we utegekwa kwishyura ama euros 4000
Uyu musore yemeza ko yagize amahirwe dore ko icyaha cyo gukorana imibonano mpuzabitsina n’utaruzuza imyaka 18 bihanwa cyane bityo akaba abona yaragize amahirwe yo kudahura n’ibihano bikaze kuri icyi cyaha.
Usibye ubu buryo umusore ashobora kwifashisha abeshya umukobwa ko Atari mu bihe byo kuba yatera inda, abasore benshi bafite buri umwe icyo agenda abeshya kugirango yemeze umukobwa kuba yamwemerera kuryamana nawe atamugoye cyane..Abakobwa muramenye gusuzuma ibyo mubyirwa n’abakunzi banyu cyane cyane mu gihe bifuza imibonano mpuzabitsina
Baza Shangazi
Urwego News
Abasore Bifuza Imibonano Mpuza Bitsina Babeshya Kubi! Iyumvire na we
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment