Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Umuntu wagiye muri koma ashobora kuzajya avugana n’abari kumwitaho

Ubusanzwe bizwi ko iyo umuntu yagiye muri Koma aba atabasha kugira icyo avuga, yumva cyangwa areba mu bisanzwe. Abashakashatsi mu by’ubuzima bo rero, bari gukora ubushakashatsi mu buryo umuntu wagiye muri Koma, ashobora kuzajya agirana ibiganiro n’abari kumwitaho (kumuvura) hifashishijwe ikoranabuhanga rya mudasobwa na Scanner.

Itsinda ry’abashakashatsi bo muri Calforniya bamaze guteza imbere uburyo bushobora gutuma amafoto amwe n’amwe y’ubwonko agaragara kuri mudasobwa. Aba bashakashatsi basabye abakorerabushake batatu gusuzuma amashusho (clip video) anyuze muri sikaneri (Scanner) kugira ngo barebe uko amaraso atembera mu gice cy’ubwonko.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru L’EXPRESS.fr ngo ubu buryo buzabafasha kuvugana n’abarwayi bari muri koma (coma) cyangwa abafashwe n’ubumuga bw’ubwonko nk’uko bitangazwa n’akanyamakuru (magazine) k’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima n’ubushakashatsi ku buvuzi.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo