Umutima ufite akamaro ntagereranywa mu mubiri wa muntu kuko iyo uhagaze gukora, na we ubuzima bwe arabubura, kuko ari wo woherereza ibice by’umubiri amaraso arimo umwuka mwiza duhumeka aha twavuga ogusijene (oxygen) n’intungamubiri ziba zavuye mu byo umuntu yafunguye ndetse n’abasirikare bo kurwanya indwara.
Hariho indwara nyinshi zibasira umutima. Aha twavuga nk’umuvuduko udasazwe w’amaraso (hypertension & hypotension) n’izindi kandi twabonye ko ari igice cy’ingenzi kigize urwungano nyamaraso. Hari igihe kigera izo ndwara zikawutera kuba utakibasha gukora akazi kawo ari byo bita (cardiac insufficience).Nubwo izo ndwara ziwibasira, hari uburyo bushobora gukoreshwa kugira ngo zirindwe:
-Kurya neza biri mu bya mbere wakoresha mu kwirinda indwara zibasira umutima ariko ibinyamavuta n’amasukari menshi (refined sugar) bikagabanuka ku buryo bugaragara kuko bino binyamavuta bigenda bikangiza imitsi itwara amaraso biyiziba ahubwo muntu akihatira kurya indyo irimo imboga, imbuto n’ibinyampeke.
-Mu kunywa, umuntu agomba kugabanye inzoga kuko alukolo (alcohol) na yo ari mbi cyane ku muvunduko w’amaraso.
-Kureka kunywa itabi na byo birafasha cyane mu kwirinda indwara zibasira umutima kuko buriya mu itabi dusangamo uburozi bwa nicotine (nicotine) bugenda bukangiza imiyoboro y’amaraso hanyuma bya binyamavuta (lipids) umuntu yariye bigenda bigafatamo bikabuza amaraso gutembera mu mubiri. Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko kunywa itabi byongera ibyago byo kurwara umutima ho inshuro icumi ku ijana(10%)
-Gukora imyitozo ngororamubiri itavunanye cyane nko gukora urugendo n’amaguru hagati y’iminota 30 na 45 ku munsi na byo bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ho icumi ku ijana (10%) kuko bituma ibiro bigabanuka, amaraso agatembera neza mu mubiri.
0 comments:
Post a Comment