Muri USA haravugwa ikorwa ry’umwijima mu buryo budasanzwe. Ubushakashatsi bwakorewe mu ntara ya Caroline y’Amajyaruguru mu kigo cy’ubushakashatsi cyitwa Wake Forest, abahanga bakoze umwijima nubwo ari muto ugereranyije n’umwijima w’umuntu ukaba ugizwe n’ingirangingo z’umwijima w’umuntu ndetse n’ingirangingo z’umwijima w’inyoni.
Nyuma y’ubu buhanga bwagezweho, aba bashakashatsi baratangaza ko hari ikizere ko indwara z’umwijima zishobora kuzavurwa burundu mu minsi iri imbere dore ko ubu abantu benshi bahitanwa buri munsi na zimwe mu ndwara z’umwijima hirya no hino ku isi.Ngo ikigambiriwe ni ukuzabasha gukora umwijima ungana kandi ukora neza kimwe n’umwijima usanzwe w’umuntu kuko kizaba ari igisubizo kirambye ku indwara nyinshi z’umwijima ubu zizwi mu ndwara za mbere ku isi mu uguhitana abantu benshi.
0 comments:
Post a Comment