Itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Dr. Chil-Yong Kang wo muri Kaminuza ya Western Ontario ryahawe uburenganzira n’Ikigo cy’imirire n’imiti muri USA (Food and Drug Administration) kugira ngo batangize igerageza ry’urukingo rushya ku ndwara ya SIDA mu kwezi kwa Mbere 2012.
Abo bashakashatsi bo muri Canada bakaba bafite gahunda yo gutangiza urwo rukingo rukazageragezwa ku barwayi 40 kugira ngo barebe uko rukora.Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi ( Rwanda Biomedical Centre) akaba n’umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe kurwanya SIDA mu Rwanda, Dr Anita Asiimwe ubwo yaganiraga na The New Times yatangaje ko imbaraga isi yose ishyira mu gukumira icyorezo cya SIDA zishimishije. Ati " Dushimishijwe n’ibyavuye muri ubwo bushakashatsi, tukaba dushyigikiye ubwo bushakashatsi burimo bukorwa hirya no hino ku isi, ariko natwe mu gihugu cyacu dufite umushinga ukora ubushakashatsi ku rukingo rwa SIDA."
Igitekerezo cy’u Rwanda cyo gushaka urukingo rwa SIDA cyatangijwe n’umushinga wa San Francisco. Uwo mushinga ukaba ufatanya na International AIDS Vaccine Initiative mu rwego rwo gushaka urukingo rwa SIDA ikomeje kumara imbaga y’abantu.
Umuyobozi w’uwo mushinga, Dr Etienne Karita agira ati : “ Tumaze kugera kure mu bushakashatsi bwacu, ubu tukaba turi ku cyiciro cya gatatu cy’igerageza … Mu kugerageza hari ibigomba kwitabwaho cyane nk’umutekano."
Muneza Sylvie ukuriye ishyirahamwe Igihozo ryita ku banduye SIDA, nawe yagize ati :" dufite icyizere ko urukingo rwa SIDA ruzaboneka kandi ubwo ruzaba rwabonetse rukazarokora ubuzima bw’abantu benshi."
Uru rukingo bise SAVOO rwakorewe igeragezwa ry’ibanze kugira ngo barebe ingaruka cyangwa ibibazo rwagaragaza, ndetse no kwita ku mutekano warwo.
Nk’uko abashakashatsi babitangaza, uru rukingo rurihariye kandi rurizewe, bakavuga ko abazaruhabwa nta ngaruka ruzabatera.
0 comments:
Post a Comment