Abahanga bafite ubunararibonye mu buzima barihanangiriza gukoresha utumashini tw’umuriro dukunze kugaragara mu bukarabiro no mu bwiherero, tugamije kumutsa intoki nyuma y’uko umuntu akarabye, kuko ngo bimaze kugaragara ko dushobora gutera ingorane ku buzima.
Mu gihe icyorezo cy’uburwayi bwibasira amara gikomeje kugaragara mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse hakaba hatutumba n’indwara y’ibicurane, impuguke mu rwego rw’ubuzima zaganiriye n’Ikinyamakuru ‘20 Minutes’ zisanga ibyo bidaturuka ku mwanda wo gukaraba intoki gusa ahubwo zigatunga intoki utumashini dukoresha umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kumutsa intoki, bikunze gukorwa na benshi mu gihe baba barangije gukaraba. Kuri iki kibazo, izo mpuguke mu buzima zikaba zihanangiriza abantu kwitondera gukoresha bene utwo tumashini.
Iki kibazo cy’ubwandu buterwa n’utumashini twumutsa intoki cyakunze kugarukwaho muri iyi myaka ishize mu bushakashatsi butandukanye bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza. Ikibazo nyamukuru rero ngo kikaba gishingiye ko umwuka ushyushye uturuka muri utwo tumashini uhuha ku biganza bihehereye kandi bitose, bityo bigateza iyororoka rya za mikorobe.
“Iyo ukarabye intoki, buri gihe hari udukoko duto dusigaraho kandi turiya tumashini twumutsa tuba twongereye ububi bushobora kugira ingaruka ku bihaha byose. Ni bibi cyane; birutwa n’uko wakwihanaguriza ku ishati wambaye!” Ibi ni ibisobanurwa na Dr Frédéric Saldmann, umuganga akaba n’umwanditsi w’igitabo yise ‘On s'en lave les mains’ (Bishatse kuvuga ‘Gukaraba ibiganza’) cyanditswe mu mwaka wa 2007.
Sylvie Roulant, ushinzwe ubuzima mu Ivuriro (Clinique) rya Val riherereye i Lyon mu gihugu cy’u Bufaransa we atangaza ko ibyiza ari ugukoresha igitambaro cy’amazi, ariko kigakoreshwa ku muntu umwe. Agira ati “Byagiye bitangwa nk’amabwiriza mu bushakashatsi butandukanye ko gukoresha igitambaro cy’amazi kidasangirwa kandi gikoreshwa inshuro imwe (essui-main à usage unique) ko ari bwo buryo ntagereranywa bwo kwita ku isuku y’intoki, kandi bikaba n’itegeko, by’umwihariko mu bitaro”.
Umuhanga Dr Frédéric Saldmann akaba avuga ko inzego z’ubuyobozi rusange zikwiriye guhaguruka zikagira icyo zikora kuri iki kibazo kandi akavuga ko nubwo henshi nta kirakorwa mu gukangurira abaturage ububi bw’utu tumashini, ngo yizera ko umunsi umwe inzego zibishinzwe zizahaguruka zikagira icyo zikora kugira ngo ubuzima bw’abantu bwe kuharenganira.
0 comments:
Post a Comment