Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Vitamine A, indatwa mu kurinda indwara!

Ubushize twababwiraga ko guhinduranya ibiribwa ari ngombwa ngo ubashe kubona ibyo umubiri ukenera byose. Ubu noneho, twabakusanyirije ibya vitamine A ivugwaho ko ari inyamibwa mu kurinda umubiri kwandura indwara.

Vitamine A ifasha cyane kurinda ubudahangarwa umuntu asanganywe mu mubiri. Akarusho kandi k’ iyi vitamine ngo ni uko iha umuntu kuba yabasha kureba neza, nk’uko tubikesha urubuga rwa murandasi (internet) www.Kezatotv.com.

Ni ngomwa bidasubirwaho gufata ibiribwa bikize kuri iyi ntunga mubiri. Urugero rwa hafi, ngo umuntu yahera ku mafi, umwijima w’ amatungo, amata, ibikomoka ku mata (amavuta ), imboga rwatsi n’ibinyamisogwe.

Abahanga bavuga ko biba byiza kwitonda ugafata ibi biribwa mu buryo buhagije ariko utarengereye ngo ufate ibirengeje ikigero.
Tubibutse ko atari iyi yonyine yatuma ubuzima bwawe burushaho kugubwa neza. Ibuka kurya neza, ugerageza gufata ibintu bitandukanye, kuburyo iyo hari ibyo umubiri wakenera ntubibone mu byo wafashe , wabisanga mu bindi wahinduranyije na byo.

Iyo wabuze rero iyi vitamine (A) tumaze kuvugaho bishobara kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’amaso.

Hagaragazwa ko buri mwaka , abana bagera ku bihumbi 350 bagira ubumuga bwo kutabona biturutse kuri iyo mpamvu.

Ubushakashatsi. Bugaragaza ko miliyoni 140 z’ abana baturuka mu bihugu bigera ku 118 babura vitamine A, maze abapfa batagejeje ku myaka itanu bakagera ¼, muri bo, 30% byabo bakazira kubura vitamine A.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo