Twabonye ko umuvuduko ukabije w’amaraso ugira ingaruka nyinshi ku muntu uwufite kandi ko ujyana n’uruhurirane rw’indwara nyinshi. Nko ku babyeyi batwite, iyo bafite umuvuduko w’amaraso ukabije (hypertension gravidique), bishobora kubagiraho ingaruka kuri bo cyangwa ku mwana batwite.
Cyakora hari imiti myinshi iboneka kwa muganga igabanya umuvuduko ukabije w’amaraso; ari na yo mpamvu abantu bakangurirwa kujya kwisuzumisha kwa muganga bakabarebera uko umuvuduko w’amaraso yabo uhagaze ndetse n’uko umutima utera. Na none ngo ntibikwiriye kwirengangiza guhindura imibereho yo mu buzima bwa buri munsi igira uruhare mu kwiyongera k’umuvuduko w’amaraso.Muri yo twavuga:
-Kugabanya ibiro ubu ni uburyo bwiza bwakoreshwa n’umuntu ufite umuvuduko ukabije w’amaraso uturuka ku mubyibuho ukabije.
- Kugabanya kunywa inzoga nyinshi, cyane cyane ku bagabo barengeje imyaka 45 n’abagore barengeje imyaka 55. Byibuze ngo ku bagabo bakagombye kunywa mililitiro 700 na mililitiro 350 ku bagore ku munsi. Ibi ngo bishobora kugabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso.
-Kureka kunywa itabi, kuko mu itabi habamo uburozi bwa nikotini butuma imitsi y’amaraso iba mito (vasoconstruction), bikongera umuduko w’amaraso.
-Gufata ikiruhuko gihagije ku babyeyi batwite ni byiza cyane kuko bibarinda umunaniro ndetse no kuba bagira umuvuduko ukabije w’amaraso.
-Kurya ifunguro ririmo imyunyu ngugu ihagije nka kalisiyumu, manyeziyumu, iboneka mu mbuto no mu mazi.
-Kugenda n’amaguru byibuze hagati y’iminota 30 na 45 ku munsi ngo bigabanya umuvuduko w’amaraso ku rugero rwiza.
0 comments:
Post a Comment