Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ibisuguti bifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye

Ibisuguti cyangwa Biswi bikungahaye ku biterimbaraga, ku binyasukari, ibinyampeke ndetse bikagira n’ibyubakumubiri byo mu bwoko bw’ibiva mu bimera. Bigoboka cyane mu gihe cy’amage kuko mu gihe cy’intambara cyangwa mu mpunzi nizo zifasha mu mirire. Ibyo biribwa ngo ni byiza cyane ku bantu bakora siporo nk’uko byatangajwe n’inzobere mu mbonezamirire ku bitaro bikuru bya Kigali CHUK Uwiragiye Joseph.Ibisuguti bigira icyo abahanga bita « acide gras » ku gipimo cya 11,5%, bikagira umunyungugu wa Kalisiyumu ku kigereranyo cya 29%, umunyungugu wa Feri ku kigereranyo cya 2,22%, Manyeziyumu 12,5%, Phosifore 10,2 %, Potasiyumu 11,1 %, Fibure 0,8%, Vitamine B5 ku kigero cya 3,19 %, B6 ku kigero cya 0,036 vitamine B1 ku kigero cya 35 %, vitamine B2 ku kigero cya 20%. Ibisuguti bigira ibiterimbaraga ku kigero cya 46,7 %, ibyubakumubiri ku kigero cya 6,1%, ibinyasukari ku kigero cya 68,1% n’ Ibinyamavuta ku kigero cya 18,8%.

Umwe mu baturage batuye akarere ka Karongi akaba n’umunyabukorikori ukora bimwe mu bintu bikomoka ku buhinzi Bwana Nshimiyimana François yamenye akamaro k’ibisuguti ahitamo kubitunganya. Aganira n’umunyamakuru w’Imvaho Nshya yagize ati « kuba ntunganya Biswi ni ubundi ni imvano y’ibyo nakoraga by’ubukorikori kuko nikorera n’ifuru. Ubu natangiye gahunda yo guhindura ibikomoka ku bitoki, ibigori, ibijumba nkuramo za gato. Ibyo nibyo muri iki gihe nshyiramo imbaraga cyane kubera ko ibikoresho byabyo biboneka vuba kandi bigakundwa n’abantu benshi ».

Ku kibazo kirebana niba Bwana Nshimiyimana yarabonye amahugurwa arebana no gutunganya ibisuguti, yavuze ko kugeza ubu yabonye amahugurwa macye mu birebana no kwihangira imirimo. Mu bumenyi afite harimo n’ubwo ngo yakuye mu kigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi ubwo cyari kikitwa ISAR ( Instutut des Sciences Agronomiques du Rwanda) ubwo abakozi bayo bagendaga bamusura. Ibyo bikiyongeraho kuba akunda gusoma ibitabo cyane. Urugero atanga ni rw’agatabo kavuga ku bijumba bikungahaye kuri vitamine A aho yabonye bifite akamaro gatandukanye harimo kurinda abana ubuhumyi n’ibindi nk’uko yakomeje abisobanura.

Mu bindi akoresha, ngo harimo Marigarine, amata aho yemeza ko akamaro k’ibyo biribwa ari ntagereranywa mu gutanga intungamubiri. Bwana Nshimiyimana yakomeje avuga ko intego ye ari nta yindi uretse gukoresha igihe cye neza kandi akagikoresha mu buryo bwo kwiteza imbere. Aha, yagize ati « muri jye habamo ibitekerezo bitandukanye biganisha mu kwiteza imbere. Ni muri urwo rwego nagize igitekerezo cyo guhanga uburyo najya nteza imbere ibikomoka ku buhinzi no kongerera agaciro umusaruro ntunganya amabiswi. Uretse ibyo, nanagize igitekerezo cyo kubona abaturage bagiraga umusaruro mu gihe kimwe ubundi ukabapfira ubusa mbagurira umusaruro wabo. Ibyo bikiyongeraho kuba Biswi ari ibiribwa abaturage bakunda ».

Kugeza ubu, ibyuma Bwana Nshimiyimana akoresha amafu ndetse n’ibyumisha n’ibyo yikoreye. Ifuru akoresha nayo niyo yikoreye bityo atangira ubwe kwiyumishiriza amafu ava mu bitoki, ava mu bijumba, mu bigori. Yagize ati « ikintu cyose kivamo ifu , mfite uburyo bwo kucyongerera agaciro kandi ibihingwa bivamo amafu ndabibona kuko mu giturage birahari. Kubera gahunda yo guhuza ubutaka Leta yashyizeho, ibikenerwa byose biraboneka ».

Kubirebana n’inzitizi Bwana Nshimiyimana ahura nazo ngo mbere na mbere ni ukuba adafite ibikoresho bigendanye n’igihe ngo abonereho kurushaho kongera ubwinshi bw’ibyo akora. Yakomeje avuga ko ibintu akora bikiri bikeya kubera ikibazo cy’ibikoresho. Avuga ko nta kibazo k’isoko afite ahubwo ko ikibazo afite ari ikirebana no guhaza abakiriya bamugana. Aha yagize ati « abaturage barangurira ahubwo bikambana bicye ». Bwana Nshimiyimana yongeyeho ko abona benshi bamugana bashaka ko abakorera ibiribwa byo guha abantu mu makwe. Ngo ni muri urwo rwego atunganyiriza abagiye kurushinga umutsima w’ubukwe ( gateaux), Bulete ndetse n’amasambusa.

Ibikorwa bye bigenda bitera imbere kuko ngo ageze ku rwego rwo kwitabira imurikagurisha ku rwego rw’igihugu. Ibyo bikiyongeraho kuba ajya mu marushanwa amwe na mwe. Ibyo abishimira inzego z’ubuyobozi kuko ngo zimuba hafi zimugira inama. Arateganya kuzagira uruganda nyuma agacuruza mu gihugu ndetse akagura ibikorwa bye ku buryo yajya acururiza hanze y’igihugu cy’u Rwanda.

Bwana Nshimiyimana François yaboneyeho kugira inama abantu bose bakora ibikorwa byo kugaburira abantu, kujya bitwararika isuku y’ibyo batunganya ndetse bakagisha inama ku buryo ibintu bakora batajya bapfa kubikora gusa mu rwego rwo kwirinda kwangiza ubuzima bw’abantu. Ngo ni ngombwa kwifashisha abatekinisiye b’inzobere bakamenya igihe ibyo biribwa bishobora kumara, ibyo bakabyitwararika ku buryo budasubirwaho ndetse batibagiwe kwirinda gukoresha ibintu birwara ingese n’ibindi. Yanibukije abo bahuje umwuga kwirinda gukoresha abantu batizewe, bavana hirya no hino. Aha yitangaho urugero agira ati « njyewe ubwanjye, mu birebana no gutunganya Biswi ni njyewe ubwanjye ubyiyinjiriramo nkamenya ibikwiye ngomba gukoresha cyane cyane ku birebana n’ibipimo bikwiye ngomba gukoresha mu kuvanga amasukari, amagarama akwiye n’ibindi biba bigomba kuvangwa ku ngero runaka kugira ngo ntagira ibyo mbangamira ».

Naho kubirebana no kumisha ibiribwa, Bwana Nshimiyimana yibukije abantu bahuje umurimo wo gutunganyiriza abantu ibibwa kureka kumishiriza ibintu ku mashitingi ahubwo bagashaka uburyo babona ibyuma byabugenewe kandi bipfundikiye bityo ibiribwa bikuma bitinjiyemo za mikorobe.

Ibikorwa by’ubukorikori bya Bwana Nshimiyimana byatangiye mu mwaka w’2000. Gusa, ibikorwa byo gutunganya ibiribwa bikomoka ku musaruro uva mu buhinzi bikorwamo Ibisuguti byo bikaba ari ibikorwa bikiri bishyashya. Kugeza ubu akaba afite igikombe yahawe n’Imbuto Foundation yamuhaye mu rwego rw’abantu bakiri bato babashije kwihangira imirimo.
Source: imvaho nshya

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo