Kuri station ya polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye hafungiye umukobwa witwa MUHAWENIMANA Jeannette w’imyaka 22, akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi arindwi maze umwana akamujugunya mu ishyamba, umwana yaje kubonwa n’abana batashyaga inkwi igice kimwe imbwa zarakiriye.
Ku wa kabiri w’iki cyumweru gishize,uyu MUHAWENIMANA Jeannette, nk’uko bitangazwa n’ababyeyi bamubyara, ni bwo yavuye iwabo mu murenge wa Gikonko mu Karere ka Gisagara, akuriwe, yerekeza mu isoko rya Mugogwe, mu murenge wa Rusatira mu karere ka Huye. Mu ishyamba ryegereye iri soko rya Mugogwe niho yakuriyemo inda kuko ari naho umwana yaje kuboneka.NSHIMIYIMANA Jeremy, umwe mu bana bari mugutashya avuga ko bamubonye nta gihimba cyo hasi afite maze baratabaza.
Gusa nyina umubyara KAMANZI Venancie, avuga ko umukobwa we ubwo yajyaga ku isoko yagaragazaga ibimenyetso byo kubyara.
Nyina amusabye ko yamujyana kwa muganga, uyu mukobwa yarabyanze avuga ko agiye kubanza kugura imyenda yo kwambika umwana.
Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nyina avuga ko yamubajije ati: “ko wagiye utwite ukaba ugarutse udatwite ntanumwana? nawe ambwira ko yumvise ikintu kinyeganyega hanyuma kikarigitira mu mugongo.″
Nyina afatanyije n’abajyanama b’ubuzima baho, bamujyanye kwa muganga ngo barebe iyo nda aho yarigitiye, nibwo yahise avuga ko yagiye mu musarane (WC), maze umwana arahubuka yikubitamo.
Hahise hafatwa icyemezo cyo kuyisenya ngo bamushake, ariko ntibigeze bamusangamo. Ku wa kane w’iki cyumweru gishize ni bwo yabonetse aho yamutaye mu ishyamba.
NYIRIMBUGA Jean, se wa MUHAWENIMANA Jeannette, avuga ko umukobwa we atari ubwa mbere yari akuyemo inda, kuko hari n’ubundi yayikuyemo aba i Kigali, ariko ngo yagize ibibazo.
Kubera impamvu z’iperereza, rigikorwa umunyamakuru akaba atarabashije kubona no kuvugisha MUHAWENIMANA Jeannette aho afungiye kuri station ya polisi ya Ngoma mu karere ka Huye.
Tubikesha: Umuseke.com
0 comments:
Post a Comment