Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

UNR: Hatoraguwe uruhinja mu musarani, nyir'ukuruta ntaramenyekana

Imwe mu nyubako za Kaminuza Nkuru y’u Rwanda icumbikiwemo abanyeshuri b’abakobwa, izwi ku izina rya Nyarutarama hatoraguwe uruhinja rw’umukobwa rwatawe mu musarane.

Iyi nyubako cyangwa se aya macumbi azwi ku izina rya Nyarutarama, mu masaha ya saa yine za mu gitondo ni bwo umwe mu bakora isuku muri Kaminuza yinjiraga mu musarane, amena amazi nk’uko bisanzwe ngo amazi amanukane imyanda maze amazi yanga kugenda, yongeye ubwa kabiri abona umutwe w’umwana (uruhinja) urerembye hejuru y’amazi.

Mu bageze aho ako kanya harimo inzego za polisi mu Karere ka Huye, bakaba batangaza ko bagiye gukora iperereza ku buryo bwihuse kugira ngo hamenyekane uwakoze aya mahano.

Naho umuganga ku bitaro bikuru bya kaminuza wahageze, akaba yaratangarije Umuganga.com ko uyu mwana yari hagati y’amezi 6 na 7, akaba yaburaga amezi abiri ngo avuke. Uyu mwana akaba yahise ajyanwa kwa muganga ngo hamenyekane icyo yicishijwe.

Ibindi kuri iyi nkuru turakomeza kubibakurikiranira.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo