Iyo umwana avukiye mu nyanja, bigenda gute ngo ahabwe ubwenegihugu? Kuri ubu hari umwana witwa Kevin, nubwo bisa n’ibisekeje afite ikibazo nk’iki; mu cyumweru gishize ni bwo yavukiye mu ndege igeze mu nyanja hagati y’umujyi wa Manilles na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ese birakwiye guha umuntu ubwenegihugu budasanzwe ku bana badafite igihugu (enfants apatrides)? Iki kibazo uwacyumva yagira ngo ni ugusetsa, ariko nyamara ni ikibazo gikomeye. Nk’uko urubuga rwa Internet Zigonet rubitangaza, umwana witwa Kevin Raymar Francis Alamillo Domingo, ari mu kaga gakomeye nyuma yo kuvukira mu ndege imaze gufata ikirere. Nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru cyo muri Amerika, Fox San Francisco, mama ubyara uwo mwana, Mme Pinay Aida Alamillo, yari mu ndege Philippine Airlines iva Manille yerekeza mu mujyi wa San Francisco ho muri California, ku mibare ye akaba yaraburaga iminsi 8 ngo abyare. Aha ngo umuganga umwitaho yari yamuhaye uruhushya amubwira ko ntakibazo na kimwe azagira najya mu ndege.Gusa ibyo muganga yatekerezaga si ko byaje kugenda ubwo yageraga mu ndege, kuko Mme Alamillo yatangiye kumva ababazwa n’ibise. Umwana we w’imyaka 13 bari kumwe yahise ajya kubibwira umupilote maze na we asaba abagiraneza cyane abaganga bari mu ndege ngo bajyane uwo mubyeyi w’imyaka 41 ahantu hari umutuzo. Ni muri ubwo buryo afashijwe n’abaganga bo mu ndege ndetse n’ababyaza gakondo 3 (sages femmes) bari aho, Mme Alamillo yabashije kubyara, ari hejuru y’inyanja mpuzamahanga, ubu umwana w’umuhungu we akaba nta kibazo cy’ubuzima afite. Cyakora kugeza ubu uyu mwana muto wiswe Kevin nta muntu uzi ubwenegihugu azahabwa.
Nyamara bitewe n’uko umuryango wa Kevin washakaga gutura muri Amerika, bumvaga umwana wabo ari ho azavukira kugira ngo ahite ahabwa ubwenegihugu bwaho ku buryo budasanzwe. Uyu mwana wavutse atari kumwe na se, mama we yahise amuha izina rya "Francis" ashaka kumwitirira umujyi wa "San Francisco", aho indege yagombaga kugwa.
Ubwo Alamillo umubyeyi wa Kivin yavuganaga n’ikinyamakuru NBC Bay Area, yagize ati «Sinatekerezaga kubyarira aha… nyamara byashyitse».
Ugendeye ku bivugwa n’inzobere zitandukanye, ngo kuko umwana yavukiye mu kirere kandi hejuru y’inyanja, uyu mwana yakagombye guhabwa ubweneguhugu bw’aho ababyeyi be bakomoka, mu gihugu cya Philippines. Ibi bikaba bidatandukanye n’igitekerezo cya Jennifer Vaughn wo mu Kigo cyiga ibijyane n’abinjira n’abasohoka (Centre des Études de l'Immigration) wagize ati « Niba uriya mwana yaravukiye hejuru y’inyanja, yakagombye gufatwa nk’umwenegihugu w’awo ababyeyi be bafite ubwenegihugu».
0 comments:
Post a Comment