Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

IBYICIRO BINE ABAGORE BANYURAMO MU GIHE CY’URUSHAKO RWABO

ICYICIRO CYA 1 (Stage 1)

Abagore muri iki gihe cya mbere batangira biyumva nk’aho hari ikintu kiri kubura mu buzima bwabo.Baba bafite ibintu byose bifuzaga batarashaka,nk’urugo , umuryango, umugabo ukomeye , ariko bakumva bagikeneye ibindi byabashimisha kurutaho .

Akenshi muri iki gihe abagore batangira kwiburamo ubushake bwo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo, aha abagore benshi bakaba batakaza ingufu zitari nkeya nagato bashaka buryo ki batagira aho bahurira n’abagabo babo kubera gutinya ko bahita babasaba ko bakora imibonano mpuzabitsaina.

Nta na rimwe bashobora kugira rimwe mu buriri n’abagabo babo , bamwe batangira kuvuga ko bumva bababara mu gihe umugabo abakozeho . Batangira kuvuga ko baribwa mu gifu. Baba banafite ubwoba ko abagabo babo bazabaca inyuma cyangwa bakabata kubera ko batagikunda imibonano mpuzabitsina.

ICYICIRO CYA 2

Abagore bahita bagira icyo nakwita ububyuke buba butewe n’umugabo wabo, batangira guha agaciro ,care cyangwa se affectionabagabo babo ku buryo bw’umwihariko.

Abagore benshi ntibaba bagihura na cya kibazo cyo kudakenera imibonano mpuzabitsina by’akanya kanini ,batangira no kwicuza kubw’imyitwarire bagize muri stage ya mbere .

Baba bibuka buri kimwe cyababayeho, kandi iyo ikibazo cyo gucana inyuma kibayeho biyumvisha ko aribo babigizemo uruhare runini kubw’imyitwarire yabo yambere. Mu kurwanya uku kwishinja icyaha baba biteguye kumva no guha agaciro buri kimwe cyose abagabo babo bavuze.

ICYICIRO CYA 3

Abagore baba bitaye ku bibazo by’urugo ndetse bagafata iya mbere mu gutuma birangira , ndetse barwanyiriza kure icyatuma batana n’abagabo babo, ukababwirwa n’uko baba badashaka icyabibutsa ibihe bibi baciyemo muri stage1, bumva bagaruye ubuyanja , abenshi bumva bongeye kugarura roho nzima , bongera guha agaciro urukundo rw’abagabo.

Baba bumva ibyo barimo gukora byose bishobora kuba bitarimo gushimisha abagabo babo bityo bagaharanira kurushaho.

Aha abagore baba bafata abagabo babo nk’indahemuka kubwo kuba badaha agaciro ibibi babakoreye mbere stage1, benshi baba bibaza gutya “ese mama tuzakomeza kubana n’abagabo bacu cyangwa tuzagera aho dutane ? (a stage of limbo)” muri iki gihe abagore bazana impamvu z’uduhane abagabo bakazirengagiza babaguyaguya ndetse bakanabahora iruhande batitaye ku bibi abagore bakoze cyangwa ukwicuza kwabo muri iyo minsi, icyanyuma abagore bakenera muri iki gihe ni ukumarana igihe kirekire n’abagabo babo.

ICYICIRO CYA 4

Muri iki gice niho abagore bakomeje kuba indahemuka ku bagabo babo babona ko urushako ari rwiza, ni nabwo batangira neza kwiyumvamo umugabo ndetse bigatuma imibonano mpuzabitsina bagirana ibashimisha byimazeyo kurusha ibindi bihe bya mbere by’urushako bagize, ni naho abagore benshi batangira kuzana amazi menshi kandi neza kuko aba batangiye kunogerwa n’imibonano mpuzabitsina kandi abagore bageze muri iki cyiciro baba barabaye intwali ntibaba bagitanye n’abagabo babo kuko ibihe bikomeye baba barabirenze , abenshi batangira kumva ko kuba bataranogerwaga neza ari uko batamaranaga n’abagabo babo igihe kirekire ; aha muri iki cyiciro abagore benshi barushaho kwegera abagabo babo ndetse bashyira ibyifuzo by’abagabo imbere naho ibyabo bikaza nyuma hatarinze hagira icyatuma bahungabanya umubano wabo n’abagabo babo.

Naho ku bagore baba baratandukanye n’abagabo bakiri mu cyiciro cya mbere baba bibaza impamvu bafashe uwo mwanzuro ugayitse, ariko bakishyiramo ko batangiye ubundi buzima bushya.

Ababa baratanye n’abagabo kandi bakaba bamaze igihe babana n’abagabo babo bashya baba bumva badashaka kuvuga ku byababayeho ndetse baba bicuza kubwo kuba barateye igikomere ku mutima abana babo b’urushako rwa mbere ndetse n’uwahoze ari umugabo wabo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo