Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’abashakashatsi bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ngo abagabo bagira kwihangana bagira amahirwe yo kwegukana abagore baba bakunze.
Ibi rero ngo biterwa n’uko aba bagabo baba bafite muribo guhatiriza bagahora bagerageza n’ubwo bwose bahakanirwa kenshi, ariko kubera kwihangana ngo bakongera bagatangira. Kera kabaye rero, iri hatiriza ngo rishobora kuzababyarira umusaruro mwiza.
Ikibazo rero kigaragara ku bagabo benshi nk’uko byagaragajwe n’abashakashatsi bo mu mujyi wa Massachutts, ngo ntibabasha gukomeza gupima amahirwe yabo ku bagore babahakaniye, cyangwa se gukomeza guhatiriza.
Mu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 93 n’abagore 106, ngo basanze kubera guha agaciro gake abagore badakunda kubinging,a bityo ngo ibi bikabagabanyiriza amahirwe yabo yo gukundwa.
Carine Perilloux, umuhanga mu bijyanye n’ibibazo byo mu mutwe, yatangarije Daily Mail ko hari ubwo umugabo abona umugore agahita yibwira ko yamwishimiye bitewe n’uko yamubonye, nyamara yibeshya, mu gihe uwo abona atamwishimiye ngo ari we wari kumubera inshuti, bityo yahita abivamo akaba abuze amahirwe yo gukundwa gutyo.
Bityo rero ngo abagabo bagira kwihangana mu gihe banzwe, ngo akenshi nibo bagira amahirwe yo gukundwa n’abagore bifuza.
0 comments:
Post a Comment