Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

IMPAMVU 10 ZITUMA UMUGABO ATAGIKUNDA GUKORANA IMIBONANO N’UMUGORE WE

1. Kuba umugabo yaramaze kurushinga akabyibuha cyane bigatuma agira ubunebwe mu gutera urubariro.

2. Kuba umugabo afite indwara runaka yarwaye imuca intege ku bijyana n’ubushake bw’imibononano, harimo nka Diabète.

3. Kuba umugore asigaye afite imyitwarire umugabo yanga cyane, cyangwa se imyitwarire igaragaza kudakunda umugabo no kutamwitaho.

4. Kuba umugore agira umwanda, mbese muri rusange atakiyitaho.

5. Kuba umugabo afite ibyo yamenye ku mugore we byigeze kumuranga mbere y’uko barushinga, cyangwa se ibyo akora babana atari azi.

6. Kuba umugore yarifashe mu byo yakoreraga umugabo we mu gihe cyo gutera urubariro.

7. Kuba umugore atacyemerera umugabo gutera urubariro ku buryo bworoshye, umugabo akarambirwa gusa n’usabiriza bamwima cyangwa no gushyiraho ingufu buri munsi.

8. Kuba umugabo afite ibibazo by’imibereho mu rugo bimukomereye, cyangwa se n’ibindi bibazo byose yumva yananiwe gukemura.

9. kuba umugabo ari gukora akazi kenshi kandi kavunanye, ku buryo buri munsi ataha ananiwe cyane.

10. Kuba mu rugo hasigaye hahora amakimbirane hagati y’umugabo n’umugore.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo