Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

ABAGABO BENSHI NGO BABA BITEKEREREZA ABAGORE BATARI ABABO IGIHE CY’AKABARIRO

Ufashe abagabo 10, ngo barindwi muribo mu Budage bemeye ko mu gihe barimo bakora urukundo n’abagore, baba ababo cyangwa batari ababo, ngo baba barimo bitekerereza abandi bagore nabo bigeze gukundana, kurarana, cyangwa bifuza ko bazararana.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Women’s Health cyandika ku buzima bw’abagore muri kiriya gihugu cy’Ubudage, bwagaragaje ko abagabo bagera kuri 90% bakunda kugereranya abagore barimo bakorana imibonano mpuzabitsina muri icyo gihe ndetse n’abo bigeze kuyikorana mu minsi iba yarashize.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko abagera kuri 19% gusa aribo batekereza ku gikorwa baba barimo bakora n’abo barimo bagikorana, naho abandi 61% bemera ko batajya babitekerezaho na gato, ko ibyiyumviro byabo baba bumva biri ahandi hatari kuwo baryamanye.

Iki kinyamakuru cyagaragaje ko abagera kuri ¼ banagaragaza urwango mu gihe cy’akabariro kubo baba baryamanye !

Uwitwa Jean Ananda atanga ubuhamya avuga ko akiri muto yabanje kujya agira igihirahiro cy’umukobwa yahitamo ngo bakorane urukundo iyo yabaga atekereje kurukora, rimwe na rimwe ngo akibeshya ko uwo yahisemo yaba ariwe akunda muri ako kanya.

Ati "nyamara nasanze nta n’umwe nabaga nshaka gukunda ahubwo nabaga nshaka ko twiryamanira gusa, kuko iyo nabaga ndi kumwe nawe nakekaga ko naba nibeshye ngatangira gushakisha undi kandi nkiri kumwe na wa wundi wa mbere".

Gusa abahanga mu by’imitekerereze y’abantu ndetse inzobere mu by’ibitsina zivugako kutita kuwo murimo muterana akabariro atari bibi cyane, mu gihe ibi biza gusa muri iki gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina nk’uko abantu babitekereza ; ngo kuko abantu bagira ubwumvumve bukomeye ku gitsina bakunda kurangiza vuba kandi ibi bikaba bidashimisha abagore baba bari kumwe.

Ikindi ngo ni uko abagabo baba bakunda kugaragaza kwimariramo abagore baryamanye, bishobora kubatera ubumuga bwo gushaka guhora baryamana na bamwe baryamanye mbere.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo