Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Kuki abasore batagikunda gushaka abagore byihuse?

1.Abasore basigaye bakundana, bakabona ibintu byose bisa niby’umugabo washatse umugore kandi bo batararushinga.

Niba rero uri umukobwa ugakorera umuhungu mukundana ibintu byose ,ukamwitangira nkaho ari umugabo wawe ngo ntuzategereze ko azagushyira mu rugo mu buryo bwihuse.aha ngo aba abona gushaka ntacyo bimubwiye kuko aba abona ntaho atandukaniye n’abamaze kurushinga.



2.Hari igihe umubyeyi we aba atarahiriwe n’urushako, bigatuma umusore yumva atifuza kuba mu buzima nk’ubwo umubyeyi we yabayemo

Burya ngo abagabo benshi bakunda kubaho mu buzima bw’urukundo rutagira amakemwa. Iyo yumva rero gushaka atazabigiriramo ibyishimo usanga bihita bimuca intege cyane iyo azi ko n’umubyeyi we yahuye n’icyo kibazo. Aha umuntu yatanga urugero nk’iyo ababyeyi b’uyu muhungu batabanye neza bikagera naho batandukana(Divorce),cyangwa se bakabaho batumvikana na gato. Ibi bituma yanga ibyo gushaka ndetse akaba atanapfa guhita abikora kuko aba abona byamukururira ibibazo



3.Hari igihe aba yumva atarahaga irari rya gisore

Iyo umusore yumva atarahaga ubusore bwe , aba yumva kurongora bizamubangamira bikamubuza kwiryohereza ubuzima ijana ku ijana uko abyifuza, agahitamo kuba abiretse.



4.Hari igihe aba yumva atifuza ko umukobwa bari kumwe yazamubera mama w’abana be.

Kuri iyi ngingo umusore aba yishimira kugendana nawe (umukobwa), kuba basangira akumva nta kibazo ariko akumva atari (wo)we yifuza ko mwabana akaramata. Bitavuze ko utari mwiza -ushobora kuba uri mwiza n’abantu bose babibona- ariko we akumva utari ku rwego rw’umukobwa yifuza kuzabana nawe. Ibi rero nibyo bituma umusore amara igihe kinini adashaka kandi abantu bazi ko afite inshuti.



5.Ushobora kuba utaramugoye mu kumwemerera urukundo

Abagabo benshi bakunda abakobwa babarushya mbere y’uko bakundana. Niyo ngo waba uri mwiza gute ariko utaramugoye aba yumva bidahagije; maze akumva hari ikibura. Abagabo bakunda kubanza kuvunika mbere yo kugera ku kintu.



6.Ushobora kuba uri umukobwa uteye uko umuhungu mukundana adakunda

Abahungu bamwe na bamwe bakunda kureba imiterere y’bakobwa, akavuga ati: “|njye umukobwa tuzabana azaba areshya atya, apima ibiro bingana gutya” n’ibindi. Iyo rero ibyo ashaka utabyujuje ngo ntuzategereze ko muzabana akaramata. Ashobora kuba yishimira uburyo mubanye n’ imyitwarire yawe ariko yakureba akabona atari wowe mukobwa w’inzozi ze.



7.Iyo umuhungu abona nta cyerekezo cyangwa se intumbero ufite mu byo ukora ntiyapfa kugushaka

Hari igihe umuhungu aba abona uri wa mukobwa utagira icyo yamufasha mu gihe muzaba mubana mu nzu-nko kubirebana no gushaka amafaranga azatunga urugo rwanyu akaba abona ntacyo byakubwira- aha ngo umuhungu ntiyagira imbaraga zo kugushyira mu rugo.



8.Iyo abona uri umukobwa ushobora ku mucunga; mbega ngo ukaba wamuhozaho ijisho

Igihe umusore yamaze kuvumbura ko uri wa mukobwa wamuhozaho ijisho, ugahora umucunga, ngo yibaza noneho igihe mwaba mubana ukuntu ibintu byaba bimeze, agafata umwanzuro wo kuba akwihoreye mu gihe arimo kwishakira umukobwa uzamuha amahoro ye uko ayifuza.



9.Ashobora kuba ashaka kwigeragereza amahirwe

Uyu musore aba atarafata umwanzuro mu rukundo . Iyo muri kumwe aba yumva yajya kugerageza n’ahandi, aba ngo yumva undi mukobwa utari wowe ari we wamukunda kurusha uko umukunda. Umuhungu nk’uyu ahora agerageza; aba afite abakobwa bakorana imibonano mpuzabitsina ariko ntakuremo uzamubera umugore.

Murabona ko rero abagabo cyangwa se abasore bagira impamvu nyinshi zituma badashaka cyangwa bagashaka batinze. Niba ubona hari ibyo utujuje kugira ngo umusore mukundana abe yakujyana, gerageza ubihindure, cyangwa se n’ubundi uzamubwire icyo wifuza. Ni ukuvuga ko uzamubwira ko ushaka ko mukora ubukwe, nubona ntacyo bimubwiye uzamureke ushake uwo muhuje ibitekerezo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo