Intambwe ya mbere:Reka kumwereka ko umukeneye cyane cyangwa ko ubayeho nabi kuko adahari
Ikintu cya mbere ugomba gukora ni ukugaragaza ibitandukanye n’ibyo urimo gutekereza, cyangwa wifuza ko biba: Reka kumwereka ko wifuza ko agaruka!
Yego birasa naho bitumvikana cyangwa ko ari nko kwivuguruza, ariko ndakubwiza ukuri , uko urushaho kumugarura, ni ko nawe arushaho kuguhunga.
Aha reka nguhe urugero rusekeje ariko bijyanye: Fata uwo mwakundanaga nk’aho ari injangwe nayo itagukunda. Tekereza nawe, ese iyo urimo gushaka gufata injangwe ushaka ko mukina kandi n’ubundi yari isanzwe itagukunda, ibigenza ite? Irakomeza ikaguhunga, noneho ikanajya kure aho utazongera kuyibona no kuyisagarira! Ni kimwe n’iyo warakaranyije n’umukunzi, mu bintu aba yifuza icya mbere ni ukutakubona muri iiyo minsi akikurakariye.
Iyo ubyihoreye, ukigira mu byawe, ya njangwe igeraho igasonza, igatangira kwiga imitwe yo kukwiyegereza, kandi amaherezo mukaba inshuti pe!
Ntibisobanutse ndetse binavugitse nabi, kugereranya injangwe n’abantu, ariko ndakubwiza ukuri ko ari uku bigenda iyo abakundanaga bashwanye cyangwa se banatandukanye.
Muri icyo gihe rero jya ukora nk’aho ntacyo wahombye kuba yaragusize, ujye umureka ajye muri gahunda ze, akore ibyo yifuza byose, nyuma azatangira kubona impamvu agukeneye, anakwifuza mu buzima bwe, azatangira noneho kujya abona ukuntu ubuzima bubishye udahari.
Mureke akore ibyo ashaka, ajye mu bandi bagabo/bagore, batembere, basangire…, amaherezo koko niba ari uwawe azabona ko icyo yaje akurikiye iwawe nta handi akibona akugarukire.
Icyo gihe kandi numureka akaba akora ibyo yishakira byose, nawe jya wigira muri gahunda zawe, we guhora umutegereje nta gahunda mufitanye y’igihe azagarukira.
Intambwe ya kabiri: Iyibutse ubuzima bwawe bwiza bwa mbere y’uko ukundana n’umukunzi wawe
Muri icyo gihe wari uri kumwe n’umukunzi wawe, hari byinshi wasize inyuma. Abantu benshi iyo bafite abo bakunda, ntibaba bifuza ko bagira ahandi bajya; nta zindi nshuti baba bumva bagendana, basangira, ari nabyo twaboye mu nkuru z’acu zatambutse z’uko urukundo ubundi rwakagobye kuba rutikubira.
Ese ko n’ubundi nawe ubwe ko wamuhaye amahoro, ukaba utakimuhamagara umubaza aho ari n’ibyo arimo gukora n’abo bari kumwe nk’uko bijya bigenda mu bakundana, ubu ko nawe yigiriye muri gahunda ze, kuki wowe utakwisubirira mu buzima bwawe bwa kera wabanagaho n’inshuti zawe, kwishimishanya nazo nka mbere, kwigira mu birori niba na mbere warabikundaga; kujya mu bitaramo by’abahanzi batandukanye, gukina umukino runaka wakundaga n’ibindi byose byajyaga bigushimisha mbere y’uko mukundana ariko ukaza kubireka kugira ngo urusheho kumushimisha.
Iki ni igihe cyo kubisubiramo, ntukomeze kwibabaza, ahubwo ukishyiramo ko uko bimeze kose ubuzima bugomba gukomeza kandi neza, ugasubira muri bwa buzima bwagushimishaga na mbere y’uko muhura…
Iyo watandukanye n’umukunzi wawe, utangira kwibaza no gutekereza abandi bari kumwe, uti ese ubu abo yahisemo bandusha iki, yabakurikiyeho iki se? n’ibindi nk’ibyo… Yego biragoye kwibuza gutekereza kuri ibi byose iyo ukimukunda, ariko niwumva ushaka kubyirinda jya wibuka ko uwo mwanya wawe upfusha ubusa umutekerezaho, utekereza ibyo arimo, we nta n’isegonda afite ryo kugutekerezaho cyane cyane ko aba yibereye mu bindi.
Intambwe ya gatatu: Gerageza kwiyitaho no kwiha umwanya uhagije
Niba uri umugore warakundaga kwisiga, kujya muri salon ukiyitaho, kwambara imyenda myiza, cyangwa igezweho, uri umugabo se warakundaga gukora sport, kwisiga parfum nziza… bikomeze. Wikwisuzugura kuko niba we atakikubona hari n’abandi bakureba, wigarurire icyizere, wumve wongeye kwikunda nyuma yo kubura uwo wakundaga. Subira mu isoko ugure imyenda mishya kandi myiza, ukomeze wiyiteho, uhure n’abandi bantu bashya, umenyane n’inshuti nshya kandi unatemberere ahantu hashya. Niba uri mu kazi ugakore neza kandi nibiba byiza uzanazamuke no mu ntera. Ibyo byose kandi ujye ukora uko ushoboye bimugereho.
Ushobora gukora uko ushoboye ukabonana n’inshuti ze, n’abavandimwe be, n’abo bakorana cyangwa se bigana bitewe n’icyo akora, bityo ntazabasha kwihanganira kutaguhamagara ngo akubaze amakuru. N’ubwo ibyo byose azabikora asa n’utakwitayeho, wowe ntihazagire icyo bigutwara, uzamureke atangazwe no kubona ukuntu ubayeho neza adahari.
Nyuma y’iki gihe cyose, iyo uwo muntu n’ubundi akigukunda, nyuma y’ibyabaye byose, umaze kubona ko byamunananiye kwihangana, atangiye kugenda aguhamagara gake gake (n’ubwo ahanini ntacyo muba muvugana kubera gutinyana), nyuma nibura y’ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu, haaaa… aho uzaba ugitsinze… arakugarukiye bidatinze ahubwo tegura gufungura umuryango kuko aje kugusaba imbabazi ngo musubirane!
Ubu noneho byemere y’uko wongeye kumwigarurira kandi ko musubiranye bidatinze!
Ntuzigere na rimwe umwemerera ko bikomeza, akibikubwira ku nshuro ya mbere kuko bimwereka ko wari warihagazeho kandi nawe warashize! Ntuzigere na rimwe uhita uvuga “Yego” n’iyo yaba agusabye amahirwe ya nyuma! Ahubwo musubize ko ukeneye umwanya wo kubitekerezaho.
Baza Shangazi
Urwego News
Uburyo wasubirana n’umukunzi wawe nyuma yo gutandukana
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
4 comments:
Nitwa Eva wo muri Lituwaniya
Ndashaka kubwira vuba isi ko hariho uruziga rukomeye kandi rwukuri. Hano urashobora kuvugana na Dr.pellar. Aherutse kumfasha kongera guhura numugabo wansize. Igihe nabazaga Dr.pellar. incantation y'urukundo ankunda, n'umugabo wanjye, avuga ko ntacyo yongeye gukora, yarampamagaye, atangira kunsaba ngo ngaruke. ubu yagarutse nurukundo no kwitabwaho. uyumunsi nishimiye kubamenyesha byose ko uyu mutangaza amarozi afite imbaraga zo kubaka umubano wacitse. kuko ubu nishimiye umugabo wanjye. Kubasoma iyi ngingo kandi bakeneye ubufasha, Dr.pellar arashobora kandi gutanga ubufasha ubwo aribwo bwose, nko kuvura indwara zose, imanza zurukiko, igihe cyo gutwita, kurinda umwuka, nibindi byinshi. Urashobora kumuvugisha ukoresheje imeri. drpellar@gmail.com
Mbandikiye iyi ngingo kugirango nshimire Dr.Sago kubwamagambo akomeye. nitwa Ani, nkomoka, muri Seribiya Dr.Sago uherutse kumfasha kugarura uwahoze ari umukunzi wansize undi mugore nta mpamvu mumyaka 8 ishize. Nyuma yo kubona ubutumwa bwo kuri interineti bwatanzwe na Jenna ukomoka muri Amerika buvuga uburyo Dr.Sago amufasha kongera gushyingiranwa kwe, nahisemo no kumwitabaza ngo amfashe kuko nta kundi nari kubigenza uretse kugarura uwo nkunda n'ibyishimo. Natunguwe cyane, uwo nakundaga yasubiye murugo apfukamye kugira ngo abone umwanya mu mutima we wo kumubabarira, narumiwe rwose ndumirwa ubwo umukunzi wanjye yapfukamye asenga asaba imbabazi kandi ko nzamwemera. Ndabuze cyane mumagambo kandi sinzi umubare wo kubashimira, Dr.Sago. Uri Imana yoherejwe kugarura umubano wacitse, none ndi umugore wishimye. amakuru ye ni; spellspecialistcaster937@gmail.com
TORNAR EL TEU EX RÀPID, SALVA EL TEU MATRIMONI DEL DIVORCIO I MODIFICA LA TEVA RELACIÓ TRENCADA AMB L'AJUDA DEL DR ORMAN TRUCA O WHATSAPP +905396060968
Hola a tots, estic encantat de difondre el meu testimoni d'un fort lançador d'encanteris anomenat Dr Orman. Sóc la Kaitlyn Houston i visc als Estats Units, el meu marit i jo vam tenir una petita baralla perquè es volia divorciar de mi, tenia tanta por de perdre'l perquè l'estimo molt, així que busco ajuda en línia i vaig veure un molts testimonis de la gent sobre com el Dr. Orman els va ajudar i va sortir amb resultats positius com divorcis, càncers, loteries, fertilitats i altres. Així que li vaig enviar un correu electrònic i li vaig dir el meu problema i em va dir què havia de fer i ho vaig fer tal com em va indicar, 24 hores després em va dir que havia acabat amb l'encanteri i el meu marit ja no es divorciarà de mi i quan el meu marit tornés. de la feina em va dir que ja no es divorciaria de mi, va dir que no sabia què li va passar que em sap greu que estigués tan content i li agraeixo la seva ajuda al doctor Orman. Si necessiteu ajuda del doctor Orman, envieu-li un correu electrònic a orman. spiritualist3002@gmail.com o dr.orman980@yahoo.com mira el seu blog https://www.dromanspiritualhome.com/blog, també pots afegir-lo al WhatsApp +905396060968 i posarà fi al teu problema
Har du nogensinde været udsat for et fupnummer? Har du mistet din tegnebog eller penge til falske hackere eller långivere online? Jeg beder dig om at kontakte denne pålidelige hacker og gendannelsesekspert ÆGTE HACKER. Jeg var et offer for falske mennesker, der udgav sig for at være binære optioner og bitcoin-investorer, jeg mistede en sum på $10.000 og 2BTC fra min bitcoin-pung til disse svindlere. Det tog et stykke tid, før jeg indså, at de var falske og følte mig virkelig såret. Så hørte en af mine venner om det og anbefalede mig til GENUINE HACKER, som hjalp mig med at genvinde alt det, jeg mistede. For mere information send en e-mail til GENUINEHACKERS000@GMAIL.COM eller via WhatsApp +1 (260) 218-3592.
Post a Comment