Ubushakashatsi bwakozwe mu bihe bitandukanye bukorewe no ku bagore batandukanye mu gihe cya ninjoro baryamye ari byo bise “L’enquête de SilentNight”, bwagaragaje ko abagore ngo baba badakunda caresse igihe baryamye bumva bakeneye gusinzira bidatinze.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe nyuma y’aho bigaragariye ko abagabo bakunda caresse mbere yo kuryama ndetse n’igihe baryamye rimwe na rimwe.
Nk’uko ikinyamakuru 7sur7.be kibivuga, ngo abagabo bishimira cyane caresse igihe bagiye kuryama n’igihe baryamye kuko ngo bashobora no kwicura ugasanga bashatse gukora caresse.
Bwanagaragaje ko abagore bangana na 32% badashobora kwihanganira na gato caresse zo mu buriri kuko ngo zibabangamira bidasubirwaho, nk’uko byagaragaye ko umugore umwe kuri 5, aba abangamiwe cyane. Naho abagore bangana na 55%, bavuga ko bakunda cyangwa se bemera caresse igihe baryamanye n’abagabo babo cyangwa n’izindi nshuti zabo z’abagabo bashobora gukorana imibonano mpuzabitsina.
Naho abagabo bangana na 17% nibo bagaragaje ko bashobora kwihanganira abagore babo kudakora caresse igihe baryamye, mu gihe abagore bangana na 77% aribo bashobora kwihanganira gukora caresse, igihe baryamye.
0 comments:
Post a Comment