Abantu batandukanye ngo hari ubwo bemera kubaka urugo, ariko hari ahandi babogamiye cyangwa batigeze babitekerezaho bihagije, bityo icyo cyemezo kigasa nk’ikibagwirira kubera impamvu zitandukanye. Ibyo rero ngo bikazabyara imbogamizi ku munezero wa babiri bubakanye urugo, kuko igitekerezo cy’impamvu yo kubaka urugo bataba bagihuriyeho.
Igitabo « Guide de la vie familiale » vol1p. 234 havugwamo ko hari impamvu zitandukanye zo gushinga urugo arizo zirimo :
- urukundo,
- kubona ko ari ngombwa kubera ikigero ugezemo,
- cyangwa ubuzima ubayemo wumva wifuza guhindura,
- guhunga kuba wenyine,
- gushaka urubyaro kugira ngo ujye witwa mama /papa kanaka,
- kurambirwa kubana n’ababyeyi,
- no kubura uko ugira igihe wasamye cyangwa wateye inda.
Ibi hamwe n’ibindi bitavuzwe bituma benshi birukankira kubaka urugo bamara kurugeramo bakibwira ko icyo bashakaga bakigezeho, maze ibi bigatuma hari imico imwe n’imwe bahindukaho,
- nko kwiyitaho,
- kwita ku bandi bantu,
- isuku,
- kuvuga neza,
- gukunda umurimo,
- kugira ubuntu,
- kugira gahunda n’ibindi ;
ngo ugasanga ibyo byose birahindutse umuntu akifata uko yishakiye kuko aba yumva agize ubwigenge yashakaga.
Aho rero niho hatangira intambara yo mu bwonko, ngo amahoro ukayabura ndetse ukayima n’abo muri kumwe. Ibi bikabyara ko umwe akenera guhunga mugenzi we, yewe ngo kugeza no mu buriri.
Impande zombi zitangira umubabaro, icyo buri umwe umwe yatekerezaga nk’umuti kikamubera ikibazo kitoroshye, uwibwiraga ko yiboneye umugabo cyangwa umugore byaba bimuhagije agatungurwa no gusanga atari uko zubakwa.
Nyuma yo kubona ko umuntu uwo ari we wese ashobora gutungurwa ageze mu rugo, iki gitabo kivuga ko ngo ugiye kwiyemeza gushinga urugo yaba umusore cyangwa inkumi, ngo aba akwiriye kubitekerezaho bihagije, yirinda gufatirwa umwanzuro n’undi muntu uwo ariwe wese, maze agafata umwanzuro ndasubirwaho ndetse n’ingamba zo kuzahangana n’impinduka ashobora gusanga mu rugo zinyuranye n’ibyo we yibwiraga.
0 comments:
Post a Comment