Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

UMUGABO WAMBARA NABI HANYUMA Y’ABANDI

Uyu mugabo Mark Zuckerberg wahanze urubuga rwa facebook, ubusanzwe ni umwe mu bakire ba mbere bataruzuza imyaka 25 ku isi. Uyu rero, nk’uko urubuga LaTribune.fr rubitangaza, ikinyamakuru GQ ngo cyamushyize ku rutonde rw’umuntu wa mbere n’ubundi wambara nabi kw’isi.

Abandi baherwe baza bamukurikira mu kwambara nabi, harimo Steve Jobs, uyu we ngo akaba ari PDG d’Apple, hanyuma agakurikirwa na Bill Gates, directeur wa Microsoft.

Gusa, birasa n’aho abakijijwe n’ikoranabuhanga batazi kwambara neza, kuko urutonde rw’abambara nabi runagaragaraho Boss wa Sony, uwa Adobe hamwe n’uwa MySpace.

Uyu muherwe wa Facebook ngo si ubwa mbere ashyirwa ku rutonde rw’abambara nabi kuko n’umwaka ushize ikinyamakuru cy’abagabo Esquire cyari cyarumushyizeho, icyo gihe bwo ngo akaba yarazaga ku mwanya wa gatatu, aho yakurikiraga umukinnyi w’amafilme Robert Pattinson, hamwe n’umuririmbyi Russell Brand.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo