Nyuma y’aho bigaragariye ko abagore bamwe bakomeje kwibaza icyo gukora ngo bagumane agaciro kabo mu rugo haba imbere y’abagabo babo cyangwa se imbere y’abana babo, nagerageje gukora ubushakashatsi nganira n’abantu batandukanye barimo abagore ndetse n’abagabo.
Dore ibyo abo bantu twaganiriye ngo babona ko bigomba kuranga umugore w’umutima, bikaba ari byo bahurijeho ari benshii :
- Kubaha umugabo
- Gucisha macye
- Kugira isuku ( mu rugo, by’umwihariko mu cyumba cy’uburiri)
- Kwita ku bana
- Kwambara( umugore yikwije)
Hari kandi n’ibindi bintu bigomba kuranga umugore w’umutima ; ibi byo ariko bikaba byaravuzwe n’abafaransa.
Accueil : Kwakira umugabo neza igihe atashye, ukamenya ko agomba gukaraba, kugaburirwa n’ibindi bijyanye no kumwakira,
Beauté : Guhora ucyeye, wambaye neza ni ukuvuga imyambaro imeshe buri gihe uri mu rugo.
Cuisine : Umugore akwiye gutekera umugabo igihe yiriwe mu rugo kuko biri mubishimisha umugabo,
Dialogue : Umugore niwe ugomba gufata iya mbere akaganiriza umugabo ku bintu bitandukanye, cyane ibyerekeranye n’urugo nyuma y’udukuru dusekeje.
Elegance : umugore ntagomba kwereka umugabo ko abababaye mu gihe umugabo nta ruhare yabigizemo.
Foyer : Umugore agomba kwita ku muryango we, ni ukuvuga abo murugo by’umwihariko.
Gentillesse : Umugore agomba kuba afite imico myiza, ni ukuvuga agerageza kwitwararika ku mico y’umugabo ngo atavaho amubangamira.
Honneur : Umugore agomba kubaha umugabo bidasubirwaho kandi akamuhesha ishema n’icyubahiro mu bandi.
Intelligence : Umugore agomba gushyira mu gaciro,
Joie : Umugore agomba guhora yishimye.
Gusa ubu bushakashatsi ntibukuraho ko buri mugore afite uburyo yubaka urugo rwe n’uburyo agerageza kubana n’uwo bashakanye ku buryo bubabereye. Ibi tuvuze rero si ihame ariko nabyo ugomba kubitekerezaho ukisuzuma.
0 comments:
Post a Comment