Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Abana b’abakobwa bibasiwe no kunywa itabi

Abana 1,8 % bari hagari ya 13-15 banywa itabi

Ibyo byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe mu bigo 25 byo mu Rwanda mu Ntara zitandukanye nk’uko bitangazwa na Gasherebuka Jean Bosco wakoze ubu bushakashatsi. Ibyo bigo byakorewemo ubushakashatsi byatoranyijwe na Minisiteri y’uburezi maze amajyaruguru bahitamo ibigo 5, Amajyepfo 4, Iburengerazuba 7 Iburasirazuba 8, n’Umujyi wa Kigali 1.

Kunywa itabi ku mukobwa no ku mugore bigira ingaruka mu kubyara kweUbushakashatsi bwerekana ko nibura 1,8 by’abana bo muri biriya bigo byatoranyijwe bari hagati y’imyaka 13 na 15 banywa itabi buri munsi

Ikindi cyagaragaye ni uko abana bakiri bato batumwa itabi n’ababyeyi babo dore ko abo babyeyi badatinya no kurinywera iruhande rwabo, bakabatera ishyushyu ryo gushaka kurinywa nk’uko bitangazwa na Minisitiri w’ubuzima Bwana Richard Sezibera

Umubare munini wagaragaye ko unywa itabi muri bariya bana wari igitsina gabo ariko ngo ubu abana b’abakobwa akaba aribo bibasiwe nk’uko bitangazwa na Minisitiri Sezibera. Yongeraho ko ubu igitsina gore ari cyo cyibasiwe cyane cyane n’iyamamazabucuruzi aho bagenda babwirwa ko kugira ngo umukobwa abe mwiza agomba kuba anywa itabi

Muri ruriya rubyiruko rwakoreweho ubushakashatsi abarenga 40% ngo batangiye kunywa itabi batarageza ku myaka 10.

Ingaruka zaryo ngo ni nyinshi kandi ngo zose ni mbi, iya mbere ngo ni uko itabi ritera abagabo uburemba, ngo umubiri w’umuntu unywa itabi urapfunyarara yaba ari inzobe agahinduka ukundi, bagapfuka umusatsi, bakarwara kanseri yo ku munwa no mu kanwa ndetse n’iyo mu gifu.

Ku bagore bo rero ngo birakabya cyane cyane iyo batwite, umugore unywa itabi ingaruka zaryo zigera no ku mwana atwite, impamvu ikaba ari uko umwana iyo akiri mu nda ya nyina aba atunzwe n’amaraso ya nyina.

Niba rero ayo maraso yaramunzwe n’itabi n’uwo mwana azaba atunzwe na ya maraso yuzuyemo rya tabi bityo nta cyizere azaba afite kuko ingaruka yazitangiriye mu nda ya nyina.

Umugore unywa itabi atwite ashobora gukuramo inda cyangwa kubyara umwana utuzuye

Icyari kigenderewe rero muri biriya birori byari ugushishikariza urubyiruko kwirinda kunywa itabi ari nako abagore bakangurirwa kutarinywa.

Minisitiri Sezibera yagize ati : "hari abagore bumva ko uburinganire n’ubwuzuzanye bugomba kuba no mu bibi, birimo no kunywa itabi, sibyo kuko abagore bafite umubare uyingayinga uw’abagabo kandi mbere bari bake cyane, byatewe no kumva nabi uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo."

Ingamba za Minisiteri y’ubuzima nk’uko insanganayamatsiko y’uwo munsi yabivugaga nta muntu uri munsi y’imyaka 18 ugomba kugurishwa itabi, ryaba ari irye cyangwa ari umuntu umutumye, bagomba kurwanya kandi iyamamazabiciro riteza imbere itabi, hagashyirwaho ibyapa byamagana itabi ahahurira abantu benshi nko mu manama atandukanye, mu tubari aho bidagadurira n’ahandi.

Itegeko rirwanya ubunywi bw’itabi ubu ngo riri mu Nteko rigomba kwihutishwa.

Dr Bonaventure Nzeyimana, impuguke mu gutegura za politiki z’ubuzima no gukurikirana ubuzima rusange bw’abaturage (Expert in Policy Formulation, Monitoring and Evaluation of Public Health Facilities) muri Minisiteri y’Ubuzima we yavuze ko mu rwego rwo kurwanya ubunywi bw’itabi yahamagariye abashaka kurireka kubagana kuko hashyizweho gahunda igamije gufasha ababyifuza.

Yongeyeho ko ashishikariza urubyiruko rwose n’abagiye kuzashinga ingo ko badakwiye gushaka umufasha unywa itabi.

Insanganyamatsiko yo ku rwego rw’Isi ni : «uburinganire n’itabi, dushyira imbaraga ku guhashya iyamamaza bucuruzi bw’itabi cyane cyane ku bagore»

Naho insanganyamatsiko yashyizweho na Minisiteri y'ubuzima igira iti : «ntitugurisha itabi ku bantu bafite imyaka iri munsi ya 18»

Cyakora kugeza ubu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko umuntu umwe mu bantu bakuru icumi ku isi bapfa bazira ingaruka z’itabi. Ibyo bigatuma itabi riza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zica abantu.

Muganga Nzeyimana akomeza atangaza ko uwo munsi hatumiwe urubyiruko ruturutse mu bigo by’amashuri atandukanye basaga 300 kugira ngo bazageze ubwo butumwa ku rundi rubyiruko mu bigo by’amashuri.

By’umwihariko kandi muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda iri i Butare hari hateganyijwe gahunda yihariye kuri uwo munsi.
Kuva mu mwaka wa 1987 ni bwo OMS yatangiye gukora ubukangurambaga no kumenyekanisha ububi bw’itabi, abakinywa itabi bakaba basabwa kurushaho kuzirikana ko ryica.

Munyandamutsa (Journal UMURABYO)

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo