Mu Ntara y’Iburasirazuba hari abantu bagikoresha ibihuru bivuza indwara ya malariya nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage bo muri iyi Ntara.
Akarere ka NYAGATARE, Intara y'' IBURASIRAZUBA.
Nkuko bitangazwa n’abo mu karere ka Nyagatare barimo uwitwa Kamwerere Joyce utuye mu Kagari ka Kamate Umurenge wa Karangazi, yatangaje ko bagikoresha ibihuru bavura indwara ya malariya, ati: “iyo umuntu arwaye malariya bajya mwishyamba bagasoroma amababi y’ibiti bitandukanye bakayateka yamara gushya bagasuka mu ibase, wa muntu urwaye bakamwicaza hafi y’iyo base bakamutwikirana na yo bakoresheje uburingiti, bityo ubushyuhe bwose buzamuka muri ya base bukabura aho bunyura, umwuka wose ugashirira muri wa muntu, akabira icyuya cyinshi maze ngo bigatuma akira indwara ya Malariya."
Kamwerere yavuze ko uwo murwayi bamutwikira akamara igihe cy’iminota igera kuri mirongo itatu, nyuma bakamukuramo agakaraba umubiri wose, maze mu minsi itarenze ine akaba yakize neza.
Ibyo biterwa no gutura kure y'amavuriro
Uyu muturage avuga ko ubwo ari uburyo bukunze kwifashishwa n’abatuye kure y’amavuriro, bagorwa no kugeza umurwayi kwa muganga cyangwa se mu gihe umuntu afashwe nta mafaranga yo kwivuza afite yo kujya kwa muganga kuko kuva iyo kure mu mashyamba aho batuye bisaba uburyo bwo kubona amafaranga y’urugendo bagahitamo gukoresha ubwo buryo bwo kuvura bakoresheje ibihuru .
Nyuma y’uko hagaragaye ko hari abakivuza magendu batagiye kwa muganga, abahanga mu by'ubuvuzi bo bavuga ko, ubu buryo bwo kwivuza ibihuru butari bukwiye kuba bugikoreshwa muri iki gihe abaturage begerejwe amavuriro, ikindi kandi bakaba baranoroherejwe uburyo bwo kwivuza bakoresheje ubwisungane mu kwivuza. Abahanga mu by'ubuzima bo bakaba bagira inama abaturage bagikoresha uburyo gakondo mu kwivura, ko babireka kuko ngo na byo bishobora kugira ingaruka zitari nziza ku buzima bwabo.
Dr Gatera ati: “ubu ahantu hose amavuriro yahageze, abantu bose bari bakwiye kujya kwivuriza kwa muganga”.
Pegy MUKANEZA
0 comments:
Post a Comment