Nkuko bitangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riravuga ko hagiye gushyirwaho urubuga rwa Internet ruzaba rugamije gufasha kugabanya umubare w’abantu bapfa bariwe n’inzoka zo mu ishyamba. Nk'uko uyu muryango ukomeza ubitangaza, abantu byibura babarirwa kuri miliyoni ebyiri n’igice baribwa n’inzoka buri mwaka, muri bo abagera ku bihumbi ijana bo bahita bitaba Imana.
Urwo rubuga rero ngo ruzafasha kwerekana amashusho y’inzoka zifite ubumara, aho ziba, inama yo kuzirinda ndetse n’uburyo bukoreshwa mu kuvura uwariwe n’inzoka. Umukozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima yavuze ko abantu benshi ku isi batita ku kibazo cy’abapfa bariwe n’inzoka kandi bigaragara ko umubare wabo ari munini cyane, akaba ari yo mpamvu bagiye kugihagurukira bivuye inyuma.
Pegy MUKANEZA
0 comments:
Post a Comment