Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Inama ku babyeyi babana n'agakoko gatera sida

Burya ababyeyi babana n’ubwandu bwa sida bagomba kumenya ko agakoko ka sida kari mu mubiri wabo gashobora no kwanduza umwana uzabakomokaho. Ni gakeya cyane bishoboka umwana kwandurira munda ya nyina, ahubwo akenshi yandura mu gihe abyarwa anyura mu myanya ndangagitsina ya nyina aho ahura n’amaraso n’uruzi rwo mu gitsina bya nyina biba birimo udukoko twa sida (mu gihe uruhinja narwo rwaba rwagize udusebe niyo twaba duto cyane ku mubiri mu gihe cyo kuvuka), mukonka kuko n’amashereka ya nyina aba arimo udukoko twa virusi itera sida.

Hakorwa iki ngo umwana uvuka ku mubyeyi ubana n’agakoko ka sida avuke atanduye?

- Kubyara umubyeyi abazwe (Césarienne mu gifaransa) bituma uruhinja rudahura cyane n’amaraso n’uruzi rwo mu gitsina bya nyina, bityo kwandura bikagabanuka; Kuhagira uruhinja rukimara kuvuka ako kanya ukoresheje amazi abangamira kubaho no kwibaruka by’agakoko ka virusi itera sida: ibyo bituma amarasaso n’uruzi rwo mu gitsina bya nyina biba byagiye ku mubiri w’uruhinja byuhagirwa bikanavanwaho, bityo n’udukoko twa sida twaba turi kumubiri w’uruhinja tukavanwaho;

- Kubabishoboye, Kutonsa umwana ahubwo agatungwa n’amata yo munganda y’ifu : ibyo kubera ko agakoko ka sida kaba kari no mu mashereka kuburyo umwana ashobora kwanduzwa n’amashereka aramutse yonkejwe

- Kubadashoboye kuba bagura ayo mata yo mu nganda y’ifu kubera ko ahenda, kandi amata y’amatungo nk’inka akaba atajyanye n’igifu cy’uruhinja kugera ku mezi atandadu, konsa uruhinja nk’ibisanzwe ariko ukirinda kumuheraho ikindi kintu kitari amashereka (nk’amata y’inka, ay’ifu, igikoma,…) kugeza ku mezi umwana ashobora kunywa no kurya ibindi bintu (amezi atandatu), icyo gihe ugahagarika konsa maze ukamuha ibindi bintu bitari amashereka. Bikorwa gutyo kubera ko iyo uvanze ikindi kintu n’amashereka, icyo kintu kindi (amata, igikoma n’ibindi) bigizwe n’intungamubiri nini (ugereranije n’izigize amashereka), kuburyo iyo igifu n’amara zibinyunyuje , aho zinyuze zihagira hagari(zirahapanura) maze agakoko ka sida kaba kari mu mashereka kakaba kabonye aho kunyura kuburyo bworoshye.

- Kugirango ibi byose tuvuze haruguru bigire ingufu mu kutanduza impinja, hari imiti irwanya ubukana bw’agakoko ka sida baha umubyeyi mbere na nyuma yo kubyara n’iyo baha uruhinja akivuka( NEVIRAPINE) n’undi bamuha (zidovudine) buri munsi kuva ku munsi wa kabiri avutse kugeza agize ukwezi kumwe avutse.

Nyuma yo kugaragara:

* ko Abana batonka (batunzwe n'amata y'inka, ay'ifu yo mu nganda,...) bagaragaza ibibazo bikomeye by'ubuzima (impiswi, kuruka bya buri gihe) bigatuma bagwingira ntibakure neza maze indwara zose zikabigirizaho nkana bityo bagapfa imburagihe,

*Ko gukoresha imiti yo kurinda umwana nk'uko byavuzwe haruguru bituma udukoko twa virusi itera sida twiburungushura tugahinduka udukoko tutumva imiti yari isanzwe ituvura, kuva uno mwaka mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere byemejwe kujya hakoreshwa uburyo bukurikira:

-konsa umwana kugeza igihe acukiye bisanzwe, ni ukuvuga hejuru y'amezi 18, hanyuma
-umwana akajya afata umuti wa Niverapine kuva akivuka kugeza agize ibyumweru bitandatu (cyangwa kugeza acutse iyo umwe mubabyeyi ariwe wanduye gusa undi atarandura: ibyo bita couple discordant mu gifaransa)
-naho nyina agomba gufata imiti igabanya ubukana bw'agakoko ka virusi itera sida ku buryo bukurikira:

1. Iyo umubyeyi afite abasirikari b'umubiri bo mu bwoko bwa CD4 bari hejuru ya 500 muri buri mikrolitiro (igice cya miliyoni cya litiro) y'amaraso, afata imiti y'ubwoko butatu igabanya ubukana bwa virusi itera sida ariyo :TENOFOVIR + LAMUVIDINE + EFAVIRENZ kuva inda igize ibyumweru 14 kugeza icyumweru kimwe umwana acutse, hanyuma agafata ibiri ariyo:TENOFOVIR na LAMUVIDINE mu gihe cy'icyumweru kimwe umwana amaze gucuka.
2. Ku mubyeyi ufite abasirikare b'ubumubiri bo muri buriya bwoko twavuze babarurirwa kuri 300 kugeza kuri 500 muri buri mikrolitiro y'amaraso, afata imiti itatu nk;iy'umubyeyi uvugwea mu gika kibanza, ariko akayifata ubuzima bwe bwose.
3. iyo umubyeyi abana n'agakoko ka sida akageza igihe(kimenywa na muganga) cyo gufata imiti igabanya ubukana bw'agakoko, byihutirwa afata imiti itatu mu gihe cy'ubuzima bwe bwose: TENOFOVIR, LAMUVIDINE,NEVIRAPINE.
Ibyo byose iyo byubahirijwe, hafi abana bose bavuka ku babyeyi babana n’agakoko ka sida baravuka, bakanakura nta bwandu bwa sida bafite kandi ntibahure n`ingaruka zo kutonka. Ibyo byose rero bisaba ngo wegere abaganga kugirango bagusobanurire banakwinjize muri iyo gahunda.

Hifashishijwe inkuru y'urubuga www.ijwi-islam.org

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo