Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Konsa Bishobora Kurinda Kanseri y'Amabere

Konsa umwana bishobora kurinda umugore kanseri ifata amabere n’umwana yonsa iyo ari umukobwa nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa interinete rwa breastcanceabout.com.

Amakuru Izuba Rirashe rikesha urwo rubuga aravuga ko gutwara inda mbere y’uko umukobwa yuzuza imyaka 30 hakiyongeraho no konsa uwo yibarutse bituma inshuro yari kuzajya mu mihango mu buzima bwe zigabanuka bikaba biri mu bigabanura ibyago byo kuba yafatwa na kanseri y'amabere.

Ubusanzwe umusemburo w'abagore witwa Estrogen wongera ibyago byo gufatwa na kanseri kugera kuri 80%, hanyuma iyo umugore atwite ndetse yanabyara akonsa, uwo musemburo uragabuka ku buryo bugaragara mu mubiri ibyo bigasobanura ko gutwita no kubyara bigabanya ibyago byo gufatwa na kanseri y’amabere.

Ubundi umubyeyi yakagombye konsa nibura hagati y’igihe kitari munsi y’umwaka umwe n’igice n’imyaka ibiri

Urwo rubuga ruvuga ko ubushakashatsi bwakorewe ku bagore b’Abashinwa bwerekanye ko konsa igihe kigera ku myaka itandatu byagabanyije kanseri ku rugero rwa 63%, ibi bikerekana ko inshuro umubyeyi yonkeje ndetse n’igihe yamaze yonsa ari byo bizatuma agira amahirwe yo kudafatwa na kanseri ibasira amabere.

Urwo rubuga rugaragaza ko nubwo waba waratwaye inda nyinshi zishoboka kandi buri mwana wese waramwonkeje, biba bigishoboka ko wagira ibyago byo gufatwa na kanseri.

Ikindi kandi kuba ufite amabere byonyine birahagije ngo urware kanseri yayo, ni yo mpamvu ugomba gukomeza gusuzuma buri kwezi amabere yawe wumva impinduka zoze zishobora kuyabaho hanyuma ukihutira kujya kwa muganga, ati “ iyo abagore bageze mu za bukuru, bamaze guhagarika imbyaro, bakunda kugira ibiro byinshi, kandi bituma ibice bigize imubiri wabo byongera umubyimba, bityo hakabaho imikorere mibi y’uturemangingo, aribyo biganisha ku kurwara kanseri y’amabere. Si byiza kwiyongera ibiro.

Raporo yashizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bw’Abafaransa, yerekanye ko gukora urugendo nibura rw’amaguru iminota 30 buri munsi, gukora imirimo yo murugo, kuzamuka ingazi, cyangwa gukora indi mirimo y’igorora ngingo, nibura rimwe mu cyumweru, bigabanya ingaruka ho 40% zo kwandura kanseri.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo