Ubumuga bwo kutumva bufata abana bakivuka ku rugero rwa 1 ku gihumbi; na 2 ku gihumbi mu bana bafite hejuru y'imyaka 4. Butangira gahoro gahoro, bigafata intera y'uburwayi uko iminsi igenda yicuma kandi umwana atavuzwa.
Ibi bimugiraho ingaruka mu buzima bwa buri munsi haba mu mikurire ye, mu mibanire n'abandi cyangwa mu myigire ye.
Nkuko byemezwa n'ihuriro ry'abaganga b'abana mu gihugu cy'u Bufaransa, hari ibimenyetso ababyeyi bagomba kwitondera, bakajyana umwana wabo kwa muganga w'abana igihe babibonye kuwabo.
- Kuva akivuka kugeza ku mezi 3: Kuba umwana atagaragaza kwikanga na guke igihe habayeho urusaku rwinshi, no kuryama igihe kirekire ubona atikubaganya mu bitotsi bye.
- Guhera ku mezi 6 : ntagerageza gushakisha aho urusaku ruturuka, igihe atari bugufi bwaho.
- Hagati y'amezi 9 na 12 : iyo avugishishijwe n'uwari we wese ubona ntacyo bimuhinduyeho (nko kuba yavuga amagambo nka « ma-ma », cyangwa ngo abe yagira no kugaragaza ko hari icyo ashaka kuvuga.
- Ku mezi 12 : nta jambo na rimwe aragerageza kuvuga ryumvikana. Muri iki kigero umwana muzima agomba kuba ashobora kuvuga amagambo mato mato nka «maman, papa».
- Ku mezi 18 : kudashobora kuvuga amazina y'ibice by'umubiri (umutwe, amaboko,...); biba bigaragara ko hari amagambo menshi atazi yakagombye kuba azi.
- Imyaka 2: ntashobora kugerageza kuvuga ibyo abona mu mashusho. Ku rugero rwe yakagombye kuba avuga yungikanya byibura amagambo 2 cyangwa 3 (urugero: mama kugenda ku kazi)
- Imyaka 3: ntashobora kumva cyangwa gukurikiza icyo abwiwe gukora cyose.
- Imyaka 4 : ntarashobora kuvuga ijambo na rimwe.
- Hejuru y'imyaka 4 : azamura kenshi ijwi rya televiziyo ku buryo bukabije, iyo ashatse kwisobanura akoresha amarenga cyangwa ukabona arasa n'usaba gusubirirwamo ibyo abwiwe; ntiyumva urusaku n'amajwi aranguruye, aratsindwa mu ishuri.
Muri rusange, umwana ufite ubumuga bwo kutumva ubona adatuje mu mibereho ye, atihanganira abandi, atavuga byinshi. Kurambirwa agira bituruka ku gushakisha amakuru (information) ku isi imuzengurutse, amakuru aba yiyumvamo ko abura.
Mubyeyi, igihe ubonye ibi bimenyetso ku mwana wawe, muganishe ku muganga uzobereye mu ndwara z'amatwi hakiri kare, usigasire ubuzima bw'uwawe.
Baza Shangazi
Urwego News
Ubumuga bwo kutumva ku bana bato; Wabyifatamo ute?
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment