Ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko umubyeyi w'umugabo unywa itabi aba yongerera uwo azabyara ibyago byo kurwara kanseri yo mu maraso (leucemie).
Byagaragajwe ko umwana uturuka ku mupapa unywa intore 15 ku munsi (n'Impala ariko, cyangwa irindi tabi ryose ) aba afite ibyago bingana na 35 % byo kuvukana kiriya kibazo kurusha umwana ukomoka ku babyeyi badatumura agatabi.
Nikotini n'umwotsi w'itabi byaba bitera impinduka mu turemangingo fatizo (ADN) tw'intanga ngabo, zigahingura imiterere ku buryo ziba zidafite amakuru ahagije yo kuzavamo umuntu muzima. Abanywi baryo bamenye ko baba batiteza ibyago bonyine nk'uko bakunda kwihagararaho bavuga, ahubwo ko n'urubyaro rwabo rubigenderamo.
Niba ushaka kumenya byinshi kuri ubu bushakashatsi, shakisha: Milne E, Greenop KR, Scott RJ, Bailey HD, Attia J, Dalla-Pozza L, Parental Prenatal Smoking and Risk of Childhood Acute Lymphoblastic Leukemia. Am J Epidemiol.2011 Dec 5. cyangwa usure uru rubuga
Baza Shangazi
Urwego News
Umugabo unywa itabi aba ateza ibibazo uwo azabyara
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment