1.Umugabo wikundiraga agahiye, akakaririmba, akakogagiza akakavuga ibigwi; umunsi umwe isazi yaguye mu kirahure yakoreshaga arimo amanyura amazi, azabiriranywa n’ umujinya ayihubuzamo n' umujinya mwinshi, arabanza arayinyunyuza arangije arayinyunguta, nyuma ayikura mu kanwa ayikubita hasi ati: "Urabona ngo urashaka kunyononera inzoga".
2.Umwana w’ amatsiko menshi kurusha aya Setako, yabajije nyina ati: "Mama iyo abantu bakora imibonano mpuzabitsina, birabaryohera? Nyina ati ihorere wa mwana we ntubizi. Umwana arongera ati: “Ni inde uryoherwa cyane kurusha undi? Nyina aramusubiza ati: "Mwana wanjye iyo wikurugutuye niki kiryoherwa? Ni urutoki cg ni ugutwi?" Umwana aryumaho, aba amenye uko ibintu biteye
3.Umwana yari yibereye hanze maze arinjira asanga nyina ari mu gikoni ari guteka ibya saa sita maze abwira nyina ati :"uzi ko ya sake imaze kubangurira inkokokazi icumi kuva mu gitondo?" nyina aramusubiza : wagiye kubibwira so aho aryamye hariya?".
umwana aba arasimbutse ageze imbere ya se se ahita amubaza ati nyoko yahishije? umwana aramubwira ati ahubwo nari mbonye ya sake ibangurira inkokokazi inshuro icumi kuva mu gitondo arambwira ngo nawe mbikubwire?
Se aramubaza ati: "none se yari inkokokazi imwe gusa? umwana ati:" hoya yeee!" ise ati:" genda umbwirire nyoko gutyo kandi nahisha ambwire nze nirire!"
Nuko hakaba family imwe yari ifite abana 13,umugabo amaze kumva iryo tangazo yibuka ko yari yarabyaye umwana hanze niko kwegera umugore we amusobanurira yitonze ko yari yarabimuhishe ariko ko byaba byiza agiye kuzana uwo mwana kugira ngo babashe kwegukana ibyo bihembo byari byateganyijwe dore ko
byari binatubutse.
Umugore aramwemerera umugabo anyarukira kuzana wa mwana; akimugeza imuhira ariko, ngo ajye kureba asanga mu rugo hasigaye abana 2 gusa, niko guhita abaza umugore ati: "abandi bana ubatumye he ko ubona amasaha y'irushanwa yegereje? Nyamugore niko kumusubiza ati: "Burya wabaye ukiva hano ugiye gushaka uwo mwana wawe, ba bana bandi nabo ba se baba basesekaye hano baje kubatwara ngo babajyane mu irushanwa."
0 comments:
Post a Comment