Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Urwenya-Umusore w'Umuheheshyi Byasaze

-Umusore w'umuhehesi rurangiranwa yakugiriye gusura umugore wari ufite umugabo wafuhaga akaba umwe. Bakugereye ku buriri, maze bataratangira bumva imodoka ya nyamugabo yinjiye mu gipangu. Umugore n'ubwoba bwinshi ati "sohoka umugabo wanjye atagusanga aha akatwica twembi!" Umusore abyumva vuba abaduka uko yakabaye aca mu idirishya amaguru ayabangira ingata.

-Umusore yagiye gushaka akazi k'ububoyi barakamuha ariko shebuja amubwira ko agomba kujya agaburira umwana we ku isaha. Ubwo rero igihe cyo kurya kigeze wa muboyi akuramo isaha ayishyiraho ibiryo agaburira wa mwana. Nyir'urugo aho aziye amubajije ati ibi ni ibiki, undi ati nabikoze uko mwabimbwiye!

-Umugabo yageze mu rugo yasinze atongana n'abiwe, basezerana ko atazongera kugera mu kabari ni uko umunsi umwe asubirayo ageze mu muryango w'akabari atangira kugendesha amaboko ati: « Mumpereze mützig ebyiri kandi muzinsangishe muri bingaro.» (Twa tuzu two hanze banyweramo). Abamubonye bati: « Ko ugendesha amaboko ni amahoro?» Ati: «Nasezeranye n’umugore ko ntazongera gukoza ikirenge mu kabari."

Uko yakirutse aba ageze mu muhanda ahaberaga 20 km de KIGALI na we arakomeza yirukankana na bo! Siniriwe mbabwira ko yasohotse yambaye ubusa imyenda ayitwaye mu ntoki! Umwe mu birukaga aramubaza ati "ese shahu, buri gihe wiruka wambaye ubusa?" Undi ati "kabisa ndabikunda kuko mba numva nisanzuye. Burya imyenda iranjena wangu!" Wa wundi arongera aramubaza ati "none se iyo wiruka buri gihe uba wambaye n'agakingirizo ?"

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo