Abaganga bagera kuri 5 bo mu bitaro bya Perrando Hospital mu majyepfo y’igihugu cya Argentine bahagaritswe ku mirimo yabo nyuma yo kwemeza ko uyu mwana yitabye Imana ndetse bakanamushyira mu isanduku igenewe abitaye Imana aho yahise anashyirwa mu buruhukiro bw’ibyo bitaro akaza kuhamara igihe kigera ku masaha 12.
Nkuko Argentina news media ikomeza ibitangaza, uyu mwana w’umuhungu wari usanzwe witwa Luz Milagros (Light Miracle) bamusanze mu isanduku mu bitaro bya Chaco nyuma y’umunsi umwe avutse aho abaganga bari bemeje ko yitabye Imana azize kuvukana ibibazo by'umutima.
Ubwo uyu mwana yari amaze amasaha 12 mu buruhukiro bw’ibi bitaro, ababyeyi be baje kuhamuzana maze aba aribwo banamenya ko ari muzima ubwo berekezaga ku irimbi kumushyingura.
Mama w’uyu mwana akomeza avuga ko umugabo we yaje gufungura isanduku maze aza gusanga umwana we akiri muzima. Ubwo babonaga uyu mwana ngo yari mu myenda y’umweru ariko bagifungura basanga ameze nkaho abyutse.
Mama w’uyu mwana yemeza ko ntashiti iki ari igitangaza cy’Imana.
Rafael Sabatinelli umunyamabanga mukuru mu by’ubuzima muri iriya ntara ya Chaco ho muri Argentine avuga ko harimo hakorwa iperereza ku byabaye kuri uyu mwana.
Baza Shangazi
Urwego News
Argentine: Basanze umwana wabo ari muzima bagiye kumushyingura
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment