Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Menya Zimwe mu ndwara zishobora guterwa no kutarya imboga

Abahanga bagaragaje ko kurya imboga ari ingirakamaro ku mubiri mu rwego rwo kwirinda indwara zitandukanye zikunze kwibasira abantu.

Amakuru agaragazwa mu bitabo byanditswe n’abahanga mu by’ubuzima nk’icyitwa "La cuisine au pays du soleil, les classiques africains 184 na Minimally Processed Refrigerated Fruits and Vegetables”, agaragaza ko kurya imboga ari ingenzi mu mubiri w’umuntu kuko zikungahaye mu kugira imyunyungugu no mu ma vitamini, bityo ngo kutazirya bikaba bishobora kugira ingaruka ku mubiri.

Nk’uko bigaragazwa n’abo bahanga, imboga zirimo amoko atandukanye, kandi buri bwoko bugira akamaro kihariye, gusa zose ngo zishobora kurinda indwara zitandukanye zishobora kwibasira  umubiri w’umuntu.

Imboga ni kimwe mu biribwa bidahenze kandi biboneka henshi, ndetse zikaba zinerera igihe gito ugereranyije n’ibindi.  Amwe mu moko y’imboga aboneka henshi ni inyabutongo, imbwija, amashu, karoti, ibitunguru, intoryi, beterave, inyanya, imyungu, isombe n’izindi.

Nk’uko kandi bikomeza gutangazwa n’Umushakashatsi mu by’imirire Wiley R.C, ari nawe wanditse igitabo, Minimally Processed Refrigerated Fruits and Vegetables, usanga akenshi hari abarwayi bajya kwa muganga bakabategeka  kurya imboga kenshi, kuko biba byagaragaye ko hari amavitamini babura mu mubiri aturuka ku mboga

Kutarya imboga ngo bishobora rero kuba intandaro y’indwara zitandukanye zirimo:

-Kuva amaraso imburagihe mu mihango

-Ibibyimba

-Ubuhumyi

-Gukuka amenyo

-Indwara z’umwijima

-Indwara zifata amagufwa n’izindi.

Abahanga bavuga kandi ko by’umwihariko Vitamin A iboneka mu mboga, ishobora kurinda umubiri indwara zikurikira:

-Indwara  zifata amara

-Umuhogo

- Uruhu

-Indwara zifata imyororokere
-Impyiko

-Indwara zifata umugongo n’izindi.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bakaba bagira abantu inama zo kufata imboga zitandukanye kandi zihagije, kuko ngo ari byiza kwirinda kuruta kwivuza.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo