Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Akamaro ko kunywa amazi ashyushye

Usibye kuba ubushakashatsi bwaragaragaje ko nibura ¾ by’umubiri w’umuntu bigizwe n’amazi, Urubuga rwa interneti www.holistic.com, runavuga ko amazi akiza indwara zitandukanye harimo indwara z’amagufa, kuribwa umutwe, kuziba kw’imitsi y’uruhande rw’iburyo, n’umutima utera vuba vuba.

By’umwihariko, abahanga mu by’ubuzima bashyize ahagaragara akamaro ko kunywa amazi ashyushye:

1. Amazi ashyushye afasha umubiri w’umuntu kumererwa neza, kuko afasha mu gukamura imyanda iba iri mu ngingo.

2.Kunywa amazi ashyushye yamaze nibura iminota itatu abira ngo byoroshya amaraso, bigatuma atembera neza mu mubiri.

3.Amazi ashyushye atuma urwungano rw’inkari rukora neza.

4. Aya mazi kandi ngo yongera ubushyuhe mu mubiri, bityo uwayanyoye akumva amerewe neza.

5. Amazi ashushye ngo ntananura nk'uko bamwe babivuga, ahubwo ngo afasha igogorwa ry’ibiryo, bityo bigatuma igifu gikora neza.

6. Kunywa amazi akonje nyuma yo kurya ngo bituma ibinure biri mu biryo byariwe byibumbira hamwe ku buryo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri w’umuntu. Bityo ngo amazi ashyushye yo atuma ibyo binure bibasha kujya aho byagenewe bityo bikaba byarinda umubiri w’umuntu indwara zitandukanye zikomoka ku binure byinshi.

N’ubwo byagaragaye ko amazi ashyushye afite akamaro kanini, aba bahanga bavuga ko atari byiza kunywa amazi ashyushye mu gihe uri kurya kuko ngo binaniza igifu ndetse bikaba byanatera umubyibuho ukabije.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo