Bang Media

Baza Shangazi

Urwego News

Ntukarye ibi biryo kenshi utazaba nk'umunywi w'itabi


Ibyo kurya bikomoka ku nyamasawa nk’inyama n’amagi bigirira umuntu akamaro, ariko iyo umuntu abifashe kenshi bimugiraho ingaruka nk’iz’umunywi w’itabi.

Kubifata kenshi ni mu gihe umuntu aba yumva atajya ku meza atabibonye cyangwa se akibwira ko abiriye buri munsi nta kibazo. Ibyo ngo bituma vitamini zo muri ibyo biribwa ziba nyinshi mu mubiri bigatera uburwayi butandukanye.

Nk’uko urubuga rwa interinei rwa www.independent.co.uk rubivuga, inyama, amagi, amata n’ibindi bikomoka ku nyamaswa kubifata kenshi bingana no kunywa amasigara 20 (amatabi) ku munsi.

Ibyo biribwa n’ibinyobwa bibamo vitamini zongera ibinure mu mubiri, ibyo bitera indwara nk’izifata umutima, umubyibuho ukabije, imitsi n’ibindi.

Izo ngaruka zingana n’izigera ku munywi w’itabi kuko we agira ibibazo by’umuvuduko w’amaraso, kurwara ibihaha n’ibindi.

Kugira ngo umuntu yirinde ibyo bibazo akwiye kujya agira umunsi arya ibikomoka ku nyamaswa ukurikiyeho agasiba.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Amakuru

Urukundo

Udukoryo