Amakuru dukesha imbuga za interineti za Radiyoyacuvoa.com na rue89.com, agaragaza ko abahanga mu buzima bagaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubugumba ku bagabo.
Aba bahanga bavga ko zimwe muri izo mpamvu zishingiye ku miterere y’umubiri w’umuntu, izindi zikaba zikomoka ku zindi ndwara zibasira imyanya myibarukiro.
Dore zimwe muri izo mpamvu :
1.Ikorwa ry’intanga cyangwa amasohoro riba ritagenze neza bitewe n’imiterere y’umubiri w’umuntu.
2.Impamvu ya kabiri ishingiye ku buryo umuntu aremye mu myanga ndanga-gitsina cyangwa mu miyobora-ntanga, cyangwa se aho intanga zikorerwa.
3.Kudashyukwa bihagije kw’umugabo, bitewe nanone n’imiterere ye aho ngo usanga nta tembere rihagije ry’amaraso mu mabya.
4. Uburwayi bita "Diabetic Neuropathy” bukomoka ku ndwara ya Diyabete bushobora kuba intandaro y’ubugumba ku mugabo kuko yonona imitsi (nerves) maze umugabo ntashobore gushyukwa mu gihe cyo gutera akabariro ndetse no gusohora.
5.Indwara yitwa "Hypothyroidism” ijyana no kubyibuha bikabije no guhindagurika kw’imisemburo yo mu mubiri w’umugabo.
6. Ubugumba ku bagabo bushobora kandi guterwa n’uruhererekane mu miryango, icyo gihe umubiri w’umurwayi ntuba ufite ubushobozi bwo gukora amasohoro.
Aba bahanga bakomeza bavuga ko ubugumba ku mugabo bushobora no guterwa no gukoresha imwe mu imiti nka « Phenytoin » na « Cimetidine » , cyangwa bigaterwa na bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuvura za kanseri buzwi nka « chemotherapy »
Baza Shangazi
Urwego News
Bimwe mu bishobora gutera ubugumba ku bagabo
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment